Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashinzwe guteza imbere umuco mu Rwanda, basanga amarushanwa ku muco w'u Rwanda mu bigo by'amashuri ari ingenzi mu guhangana n'imico y'ahandi, isa n'imaze kwakirwa n'urubyiruko.

Kuva umwaka ushize wa 2022, Inteko y'Umuco ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Uburezi bw'Ibanze bateguye amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda mu mashuri yisumbuye yasojwe kuri uyu wa Mbere  tariki ya 27 Werurwe 2023.

Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, avuga ko mu gihe bigaragara ko imico y'ibindi bihugu isa n'iyamaze guhabwa intebe na bamwe mu rubyiruko, gutegura amarushanwa ku muco ari imwe mu nzira nziza yo guhangana n'ibyo byonnyi.

Yagize ati 'Ukabibona mu mivugire no mu mikoreshereze y'ururimi rwabo kavukire aho bagenda bavangamo izindi ndimi, ukabibona mu mitekerereze, mu myifatire no mu bikorwa bakora. Ibyo rero tubigereranya n'isuri irimo guterwa n'iyo mico mva mahanga ikaza mu rubyiruko.'

Bamwe mu banyeshuri bitabira aya marushanwa bavuga ko hari ibyo baba batazi ku mateka n'umuco by'u Rwanda, bigira mu bibazo babazwa bikanabafasha guhiga imihigo ishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

Irakoze Keza Phiona wiga muri FAWE Girls School yagize ati 'Iyo ufite kurushanwa bituma ucukumbura ugashaka byinshi ku bijyanye n'umuco ugashakisha, kandi muri uko gushakisha wunguka ubumenyi ku bijyanye n'umuco birumvikana.'

Imanishimwe Thierry wiga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis nawe ati 'Nimbona mugenzi wanjye atangiye gutana agateshuka ku ndangagaciro, njye nzamuhwitura mubwire ko igihugu cyacu kitagendera mu byo arimo.'

Ku ruhande rw'umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Uburezi bw'Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko amarushanwa ku muco w'u Rwanda afasha mu gutegura abanyeshuri kugira indangagaciro mu byo bakora, no mu byo bazakora ubwo bazaba basoje amasomo.

Yagize ati 'Ni byiza ko umwana arangiza afite ubwenge bwa siyansi, azi gukoresha mudasobwa ariko tukanamubonamo indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda.'

Ku rundi ruhande abanyeshuri banagaragaza ko aya marushanwa afasha abanyeshuri bafite Impano zishingiye ku muco nk'ubusizi, binyuze mu kurushanwa n'ababarusha.

REB ivuga ko izakomeza guhugura abarimu bigisha amateka n'umuco hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi.

Inteko y'Umuco igaragaza ko igice kinini cy'ingengo y'imari biyemeje ko kizajya kigendera mu bikorwa byo kwigisha amateka, umuco, umurage n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo n'amarushanwa, kandi akajya aba buri mwaka.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad

The post <strong>Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/28/amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)