Ni umuhanda uca Cyaruhogo ukambuka ukagera mu Murenge wa Karembo ukagenda ukagera no mu Murenge wa Zaza, mu minsi mike ishize kuwambuka byasabaga amafaranga 500 Frw ubundi ugahekwa ku mugongo.
Iyangirika ry'uyu muhanda ryanatumye imodoka za Ritco zavaga Kigali zigera i Zaza zihagarika uru rugendo abahajya bikabasaba kuzenguruka bakajya kunyura mu Mujyi wa Ngoma, ibintu abaturage bavuga ko byabahombeje cyane.
Nyuma y'aho iki kiraro kizamuriwe ndetse imirimo yo gukora uyu muhanda ikaba irimbanyije, bamwe mu baturage bawucamo babwiye IGIHE ko bishimiye ikorwa ry'uyu muhanda ngo kuko ryakuyeho abahekaga mu mugongo.
Ntibakunze Erneste usanzwe ari umumotari mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubusanzwe iyo bageraga kuri iki kiraro ngo hari abantu babambutsaga babahetse ku migongo mu gihe moto nayo bayambutsaga bigasaba kwishyura abambukije moto ndetse n'abaguhetse ku mugongo.
Ati 'Moto bayiteruriraga 500 Frw umugenzi bakamutwarira guhera kuri 200 Frw kugeza kuri 500 Frw wanahindukira bakongera bakaguca ya mafaranga, urumva rero kwambuka byasabaga amafaranga menshi none ubu turi kwiyambutsa ni ibintu bishimishije cyane.'
Ntibakunze ariko yasabye ko uyu muhanda wakongerwa ukaba munini kurushaho ngo kuko nibidakorwa n'ubundi amazi azongera akarengera uyu muhanda.
Nkunzwenimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Munyaga we yavuze ko bishimiye ikorwa ry'uyu muhanda ngo kuko ryari ryarahagaritse ubuhahirane hagati y'abatuye muri Rwamagana ndetse n'abatuye muri Ngoma.
Ati ' Ubundi twe turema isoko ryo muri Ngoma kuko niho hafi cyane hatwegereye, mu gihe rero uyu muhanda wari warapfuye twaburaga aho duhahira, tukabura naho tujyana ibicuruzwa byacu, nkanjye neza ibitoki n'imboga rwose naburaga ahantu hafi mbigurisha none ubu nishimiye ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.'
Mukantagwabira Alphonsine we yavuze ko yishimiye ko ubu nta muntu uzongera kumwambutsa ku mugongo ngo kuko uretse no kuba byabahendeshaga ngo byanabateraga ubwoba kuko ngo hari ubwo mwageragamo hagati uguhetse akaruha ukagira ubwoba ko ashobora kugutamo, yashimiye Leta yabakoreye ikiraro asaba ko uyu muhanda wose wakwitabwaho ndetse n'imodoka z'abagenzi zikongera kuhakorera.
Nsengiyumva Kasim usanzwe akorera mu Karere ka Ngoma ataha muri Rwamagana we yavuze ko bishimishije kuba umuhanda uhuza utu turere wongeye gukora neza asaba inzego zibishinzwe kuwukora neza kugira ngo utazongera gupfa ukongera guhagarika ubuhahirane.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uri gukorwa kubufatanye na RTDA ngo bikaba biteganyijwe ko uzakorwa wose ku buryo wongera kuba nyabagendwa ndetse n'imodoka zikawucamo nkuko bisanzwe.
Ati ' Twawukoreye ubuvugizi turi uturere tubiri biza kugaragara ko bizaba byiza ukozwe uhereye muri Rwamagana, uri gukorwa ku bufatanye na RTDA ugakorwa na Engineering Brigade ari nabo bakoze kiriya kiraro bazawukora rero wose kugera mu Murenge wa Sake ahitwa ku matara.'
Uyu muyobozi yavuze ko kuba uyu muhanda uri gukorwa ari andi mahirwe ku baturage bo mu Karere ka Ngoma ngo kuko ikorwa ry'uyu muhanda rizongera ubuhahirane hagati y'abaturage ndetse imodoka zongere kuba nyinshi mu mirenge yegereye iki kiraro zinabashe kujyana ibicuruzwa bitandukanye ndetse n'umusaruro wabo.