Amateka aranditswe ku Rwanda! Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gianni Infantino yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku isi, FIFA muri manda ya 3 izageza muri 2027.

Infantino yatorewe muri Kongere ya FIFA yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 yabereye mu Rwanda.

Iyi Nteko Rusange yasebereye muri Kigali Arena, Infantino yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Nk'ulo ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ibivuga, iyo umukandida ari umwe, yemezwa hakomwa amashyi. Niko byagenze kuri Infantino.

Ni amateka ku Rwanda kuko ni inshuro ya mbere Perezida wa FIFA atorewe ku mugabane wa Afurika, akaba ari inshuro ya kabiri Kongere ya FIFA ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Gianni Infantino bwa mbere yatorewe kuyobora FIFA muri Gashyantare 2016, ubwo yari asimbuye kuri uyu mwanya Sepp Blatter. Muri Kamena 2019 ni bwo yatorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 2.

Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amateka-aranditswe-ku-rwanda-gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa-ku-nshuro-ya-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)