Umutoza mukuru wa Amavubi, Carlos Alos Ferrer,yashimangiye ko umukino wo kuri uyu wa gatatu na Benin kuri Stade ya Kigali Pelé bagomba kuwutsinda' byanze bikunze kugira ngo bongere amahirwe yo kwerekeza muri AFCON 2024.
U Rwanda na Benin barahura mu mukino wo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire.
U Rwanda ruri mu itsinda L mu majonjora ya AFCON hamwe na Senegal, Mozambique na Benin.
Aganira n'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri,tariki ya 28 Werurwe 2023, nyuma gato y'imyitozo ya nyuma ya Amavubi kuri Kigali Pelé Stadium, umunya Espagne Ferrer yagize ati: 'Tuzakina na Benin mu mukino utoroshye. Turashaka gutsinda uyu mukino; ntabwo turi gutekereza ku mukino wa mbere cyangwa ikindi kintu cyose.
Tuzakinira mu rugo kandi tuzi ko dukomeye mu rugo kandi tugomba gukoresha ayo mahirwe.Uzaba ari umukino utoroshye ariko turiteguye '.
Ferrer arakina uyu mukino adafite umusore ukiri muto w'umuhanga,Hakim Sahabo wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza.
Ati: 'Kubura umukinnyi wacu ukiri muto Hakim Sahabo ni bibi ariko twizeye abakinnyi bose. Abakinnyi barifuza kwerekana ko bashobora gukora neza kandi tuzi ko bashobora kubikora.
Byose birashoboka kandi,tiramutse dutsinze umukino w'ejo, turizera ko, kuri ubu, amahirwe azahita ajya ku ruhande rwacu. Tuzareba ibizavamo. Turi abantu bashyira mu gaciro, turashaka gukina umukino mwiza no gutsinda '.
Intsinzi yo kuri uyu wa gatatu yaha u Rwanda ibyiringiro byo gusubira mu mikino ya nyuma ya AFCON nyuma yimyaka 20. U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa muri 2004.
Ubu u Rwanda rwicaye ku mwanya wa gatatu mu itsinda ryarwo n'amanota abiri mu mikino itatu rwakinnye kandi rutsinze Benin i Kigali byatuma ruzamuka ku mwanya wa kabiri imbere ya Mozambique yatsinzwe na Senegal 1-0 i Maputo ku wa kabiri.
Ikipe ya Senegal yamaze kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika iheruka gutwara yo n'andi makipe nka Burkina Faso,Algeria,Afurka y'epfo,Tunisia,Maroc,Cote d'Ivoire.