Amavubi ashobora guterwa mpaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ashobora guterwa mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ushinjwa kuba afite amakarita 2 y'umuhondo.

Amakuru avuga ko Benin yamaze gutanga ikirego muri CAF irega ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite amakarita 2 y'umuhondo ari we Muhire Kevin.

Aya makarita ashinjwa akaba yarayahawe ku mukino w'umunsi wa 2 w'itsinda L aho ku mukino wa Senegal ku munota wa 69 yabonye ikarita y'umuhondo kubera gukinira nabi Gana Gaye.

Indi karita yayihawe ku mukino w'umunsi wa 3 wabereye muri Benin aho ku munota wa 53 yahawe ikarita y'umuhondo. Amavubi yanganyije na Benin 1-1.

Mu mukino w'umunsi wa 4 wabaye uyu munsi kuri Kigali Pelé Stadium, Kevin Muhire yawukinnye.

Ikirego Benin gihawe agaciro, Amavubi yaterwa mpaga ku mukino wabaye uyu munsi amakipe yombi akanganya 1-1.

Muhire Kevin bivugwa afite amakarita 2 y'umuhondo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-guterwa-mpaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)