Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 wahuje u Rwanda na Benin warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe urutonde ntirwahinduka.

Uyu umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda, uyu mukino wakinwaga wo kwishyura ku mpande zombi ukaba uw'umunsi wa kanmu itsinda rya nyuma mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2024.

Ni umukino watangiye ku ruhande rw'u Rwanda babona amahirwe yari bube yabyaye igitego, ni uburyo bwa penaliti yatewe na Rafael York ariko umunyezamu wa Benin awukuramo bitamugoye amakipe yombi ajyaa kuruhuka ari ubusa ku busa.

Bavuye kuruhuka nibwo ikipe ya Benin yabonye igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 57, ni igitego cyatsinzwe na Jodel Dossou nyuma yo gucenga umunyezamu Ntwari Fiacre wari mu izamu ry'Amavubi.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 71 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ku mupira wari uvuye muri koruneri ugarurwa neza na kapitei Kagere Meddie.

Nyuma y'igitego cyatsinzwe na Manzi byarinze bigera ku munota wa nyuma w'umukino amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y'uyu mukino, ikipe y'igihugu ya Senegal yaraye itsinze ikipe ya Mozambique yahize ibona itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika kizabera muro Cote d'Ivoire, kugeza ubu Senegal ifite amanota 12, irakurikirwa na Mozambique ifite amanota 4, u Rwanda rukagira amanota atatu naho Benin yo kuri ubu ifite amanota abiri.

The post Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yaguye-miswi-na-benin-ku-mukino-wa-kane-wo-mu-itsinda-l-wogushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yaguye-miswi-na-benin-ku-mukino-wa-kane-wo-mu-itsinda-l-wogushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)