Amavubi yareze Benin yishe amategeko ikabirukana ku kibuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu "Amavubi" yasohowe mu kibuga arakiniraho uyu munsi nta minota 45 amaze atangiye imyitozo ya nyuma yemeye na CAF ihitamo gutanga ikirego.

Bénin niyo irakira uyu mukino kuri Stade Amitié GMK saa Kumi n'ebyiri za Kigali,kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 22 Werurwe 2023.

Nk'uko amategeko abigena, u Rwanda rwagombaga kugira umwanya wo gukorera imyitozo ya nyuma kuri iki kibuga ruzakiniraho ndetse ku masaha y'umukino.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ikipe y'Igihugu yageze ku kibuga saa Kumi n'imwe nyuma y'uko Umutoza Carlos Alós Ferrer na Kapiteni w'Amavubi, Meddie Kagere, bari bavuye mu kiganiro n'abanyamakuru.

Intangiriro z'imyitozo zaranzwe no gushwana hagati y'abagize Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' n'abanyamakuru bo muri Bénin kubera ko iminota 15 bari bemerewe yo gufata amashusho yarenze, ariko bashaka gukomeza gufata.

Nyuma yo kubigizayo mu buryo bugoranye, Amavubi yatangiye kwitoza, Umutoza Ferrer atangira guhindura uburyo butandukanye yarebamo abakinnyi be.

Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, abakinnyi n'abatoza b'Amavubi batunguwe no gufungurirwaho amazi yuhira ikibuga, barijujuta ariko biba iby'ubusa.

Ku rundi ruhande, Ikipe y'Igihugu ya Bénin yari yinjiriye mu wundi muryango utandukanye, byatumye abatoza n'abayobozi bayoboye Amavubi bajya kubasanganira bababaza uburyo babasohoye mu kibuga badasoje imyitozo ndetse bakanabinjirana.

Habayeho guterana amagambo hagati y'impande zombi, ariko Amavubi yemera gucisha make asohoka mu kibuga ndetse ajya hanze ya Stade aho imodoka yari iparitse.

Mu gihe ibyo byabaga, abayoboye Amavubi bari bacyereka Abanya-Bénin ko ibyo bakoze bidakwiye ndetse bidakurikije amategeko, bamwe muri bo babasaba imbabazi bavuga ko 'atari iby'aba-sportifs'.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ahagana saa Yine z'ijoro ku wa 21 Werurwe ari bwo FERWAFA yanditse ibaruwa yohererejwe CAF, igaragaza uburyo Ikipe y'Igihugu yakuwe mu kibuga mu buryo budakwiye kandi amategeko yayemereraga gukora imyitozo nta nkomyi, isaba kurenganurwa.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yareze-benin-yishe-amategeko-ikabirukana-ku-kibuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)