Ambasaderi wa EU yashimye ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Antonino Maggiore, yari kumwe n'umuyobozi w'Ingabo za EU zitoza iza Mozambique, Brig Gen Comodore Martins de Brito kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

Aba bashyitsi bahawe ikaze n'umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen E Nkubito, wabahaye ishusho y'umutekano muri ako gace kagenzurwa n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique.

Ambasaderi Antonino Maggiore, yashimiye ubufatanye bw'intangarugero bukomeje kuranga ingabo ziri kugarura amahoro muri Cabo Delgado. Yashimye kandi ibikorwa byo gufasha abaturage birimo nko kubaha ubuvuzi.

Ambasaderi Maggiore yijeje ubuvugizi mu gushishikariza imiryango itari iya leta gutanga ubufasha ku baturage bari gusubira mu byabo.

Mu Ukuboza 2022, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wemeje inkunga ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20 Frw) yo gushyigikira ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-wa-eu-yashimye-ibikorwa-by-ingabo-z-u-rwanda-muri-cabo-delgado

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)