Inzego zitandukanye zasabye Perezida Yoweri Museveni guhagarika iri tegeko, kuko ari icyemezo giteye inkeke.
Ubutinganyi bwari busanzwe bubujijwe muri Uganda, ariko nta bihano bikomeye byari biri mu itegeko.
Umushinga w'itegeko wemejwe ku wa Kabiri, urimo ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y'abatinganyi n'ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by'ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Komiseri w'Umuryango w'Abibumbye ushizwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yasabye Museveni kutemeza uyu mushinga nk'itegeko.
Ati "Kwemeza uyu mushinga uvangura bishobora kuba kimwe mu bintu bibi byaba bibayeho ku isi, birahangayikishije cyane."
Yakomeje ati "Uramutse ushyizweho umukono ukaba itegeko, byatuma abakobwa, abahungu baryamana n'abo bahuje ibitsina ndetse n'abagira amarangamutima yombi bahinduka abanyabyaha, bazira gusa abo ari bo."
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yanditse kuri Twitter ko Uganda ikwiye kongera gusuzuma icyo cyemezo, kuko kibangamiye "amahame y'ibanze y'uburenganzira bwa muntu ku banya-Uganda bose, ndetse gishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu kurwanya Sida."
The Anti-Homosexuality Act passed by the Ugandan Parliament yesterday would undermine fundamental human rights of all Ugandans and could reverse gains in the fight against HIV/AIDS. We urge the Ugandan Government to strongly reconsider the implementation of this legislation.
â" Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) March 22, 2023
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko hashobora no kubaho ibihano mu by'ubukungu, kubera iri tegeko rihana abatinganyi.
Umuvugizi w'Akanama gashinzwe umutekano, John Kirby, yagize ati 'Dukeneye kureba neza niba habaho cyangwa hatabaho ibindi byemezo, bishobora no kuba mu buryo bw'ubukungu, mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe ndetse rigatangira gukurikizwa.'
Kirby yavuze ko kuba iri tegeko rishobora gushyirwa mu bikorwa ari ikintu bahanze amaso cyane.
Yavuze ko ibihano mu by'ubukungu byaba bibabaje, kuko inkunga nyinshi baha Uganda ijya mu rwego rw'ubuzima.
Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Andrew Mitchell, na we yavuze ko yatengushywe cyane n'iki cyemezo.
U Bwongereza buvuga ko gishobora gutiza umurindi ivangura n'itotezwa bikorerwa aba baturage muri Uganda.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yanditse kuri Twitter ko yumvise hari n'ibigo by'abanyamahanga byatangiye kuvuga ko bishobora kuva muri Uganda, kubera ririya tegeko.
Ati 'Twifuza kubafasha kuzinga ibikapu byabo bakava mu gihugu cyacu cyahawe umugisha! Tuzakomeza kubaho neza badahari.'
Mu cyumweru gishize, Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo batandatu bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n'ubutinganyi, mu mujyi wa Jinja.
I hear some foreign companies (I don't know which ones) want to leave the country because we passed the Anti-homosexual bill. We are willing to help them pack their bags and leave our blessed country forever! Uganda is God's country! We will actually thrive without them.
â" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2023