Amerika Yemereye Nijeri Imfashanyo muby' Umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Blinken niwe mutegetsi w' Amerika wo ku rwego rwo hejuru ugendeye icyo gihugu cyahoze mu bukoroni bw'Ubufaransa. Nijeri icumbikiye abasirikare b'Ubufaransa n'ab' Amerika, bahari mu gufasha kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

Blinken yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Niamey kuri uyu wa kane tariki ya 16 werurwe 2023 ko Nijeri ari igihugu kidafite uburambe mubya demokarasi.

Nyuma yo kuganira na Prezida Mohamed Bazoum, Blinken, yahise atangaza ko iyo mfashanyo nshyashya yya Miliyoni 150 z'amadolari, igenewe akarere ka Sahel karimo na Nijeri, kimwe mu bihugu bikennye kw'isi.

Muri uyu mwaka, Amerika imaze guha ako karere miriyoni 233 z'amadolari, zifasha mu kubona ibiribwa no guhangana n'abimukira bahunze intambara muri Libiya.

Blinken yavuze kandi ko Amerika yiteguye gukorana na Nijeri mu bibazo bitari bike harimo n'ibijyanye n'ibidukikije.

(AFP)



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/amerika-yemereye-nijeri-imfashanyo-muby-umutekano-n-ubukungunzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)