Ni nyuma y'ibiganiro Minisiteri yagiranye n'abadepite bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage mu mutwe w'abadepite kuwa Kabiri w'iki cyumweru, bigendanye n'amavugurura mu itegeko no 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda.
Ubusanzwe umugore wabyaye yahabwaga ikiruhuko cy'amezi atatu [ni ukuvuga ibyumweru 12], icyifuzo ni uko ikiruhuko cyaba amezi atandatu, naho umugabo wabyaye wahabwaga iminsi ine, agahabwa ukwezi kumwe.
Ishingiro ry'iki cyifuzo ni ukongera umwanya ababyeyi bamarana n'umwana hagamijwe kwita ku muryango.
Depite Frank Habineza, avuga ko niba bishoboka ikiruhuko gihabwa umugore wabyaye cyakongerwa 'nibura kikaba amezi atandatu ariko nanone no ku mugabo kikongerwa kikava ku minsi ine'.
Ati 'Iyo urebye mu by'ukuri iminsi ine [ku mugabo] ni mike cyane usanga irangira mukiri kwa muganga akenshi iyo habayemo ibibazo mu kubyara usanga umusiga mu rugo ugahita ugenda ugasanga ntacyo iminsi ine ikumariye'.
Mugenzi we, Depite Manirarora Annonce ashimangira ko iminsi ine ihabwa umugabo ari mike cyane kuko nk'iyo umudamu yagize ingorane akabyara bigoranye cyangwa akabyara n'umwana udashyitse, ya minsi ine umugabo aba ari we wita kuri uriya mugore.
Ati 'Igihe wamuhaye iyo minsi ine no kwa muganga bagafata ikindi cyemezo kijyanye n'ubuzima bw'umubyeyi bakongera iyo minsi, sinzi ko umugabo azabasha kurwaza wa mugore n'umwana'.
Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage mu mutwe w'abadepite, Uwamariya Odette, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko ibitekerezo by'abaturage, abadepite n'abandi bizahabwa agaciro hashyizwe imbere inyungu z'umuturage.
Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n'izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize n'izindi hagamijwe ko ababyeyi bombi babona ikiruhuko gihagije.
Ati 'Uko tuzagenda dutera imbere, uko tuzagenda turushaho gushyira imbaraga cyangwa ingufu mu rwego rw'ubwiteganyirize, twumva tuzagenda duhindura tukongera iyo minsi ku bagore ndetse no ku bagabo'.
Amezi atandatu yateje impaka
Umunyamabanga Mukuru wa REWU, sendika ikorera ubuvugizi abakozi bo mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Eng. André Mutsindashyaka, yabwiye IGIHE ko 'muri sendika yabo bifuza ko umugore wabyaye ahabwa ibyumweru 14 naho umugabo agahabwa bine'.
Ati 'Nibura umugore burya mu gihe cy'amezi atatu n'igice twavuga ko aba amaze gukomera iyo atagize ingorane zo kubyara, noneho n'umugabo igihe umugore yabyaye nta ngorane zabayeho, aba akeneye kugira ngo amube hafi aho kugira ngo yiyambaze abo mu muryango nabo bajye gufata za konji kandi umugore ari uwe'.
Ku bifuza ko umugore wabyaye yahabwa ikiruhuko cy'amezi atandatu, Mutsindashyaka avuga ko atari ko abibona kuko byabangamira iterambere ry'abakoresha n'umurimo muri rusange.
Ati 'Mu rwego rw'umurimo, wa mukoresha turi gusaba ngo ahembe umudamu wabyaye, aba akeneye ko uwo mudamu agomba kuboneka mu kazi agatanga umusaruro n'icyo kumuhemba kikabasha kuboneka'.
Mutsindashyaka asanga ibyasabwa bidakwiye kubangamira imibereho myiza y'umwana, umubyeyi ndetse n'umusaruro w'ikigo.
Ati 'Amezi atandatu twaba twihuse, igihugu kiracyakeneye ko dukoresha imbaraga nyinshi tuzamure umusaruro tugere ku bukungu twifuza, bikaba bikeneye ko n'umusaruro tugomba kuwukorera'.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, bagaragaje ko amezi atandatu ari ikiruhuko gikwiye ku mugore wabyaye kuko yajya asiga umwana yatangiye gufata imfashabere.
Umunyamakuru Rigoga Ruth yagize ati 'Iki kiruhuko cyaba ari cyiza mu buzima. Ni ukuva mu rugo umwana amaze gufatika'.
Uwitwa Mucyo Herve yagize ati 'Badepite bacu mwihangane mureke gushishikariza abantu kudakora ngo bararuhuka nyuma yo gutangira akazi saa tatu haje n'ibiruhuko bikabije'.
Rahmat Umuhoza ati 'Igitekerezo ubwacyo si kibi, ahubwo nibaza hari hakwiye kurebwa uburyo nyuma y'amezi atatu umubyeyi yoroherezwa niba ari ugukorera mu rugo cyangwa kugira ibyumba byabugenewe mu kazi. Bitari ibyo, kubyongera ni igitekerezo cyiza ku ruhande rumwe ariko ku rwego rw'imari, ibigo bizabyumva ni bike'.
Uwitwa Kamanzi Jean Bosco yavuze ko 'Iki kiruhuko cy'amezi 6 ku mubyeyi wabyaye kiramutse cyemejwe cyaba ari ingirakamaro ku buzima n'imikurire by'umwana. Byatuma umwana yonka bihagije kdi bizwi neza ko ku mezi 6 aribwo atangira guhabwa imfashabere'.
Hamim Kanze 'Ni byiza cyane mu gufasha umwana gukura neza mu mezi 6 ya mbere, ariko ku rwego rw'ubukungu biragoranye ko ibigo byakomeza guhemba abantu babiri muri icyo gihe (uri mu kiruhuko n'uwamusimbuye)'.
Nshimiyimana Didier ati 'Badepite bacu ndabibonye koko muri intumwa zacu nka rubanda! Icyo gitekerezo kizafasha mu kubaka umuryango wacu nyarwanda mu buryo ntajorwa, kuko umugore amarana n'uruhinja rwe igihe gihagije, kandi n'umugabo ni uko. Ikindi umugabo yita neza ku mugore we wabyaye!'.
Uwihoreye Marie Grace yagize ati 'Rwose abadepite twitoreye ndabashimiye cyane abadamu bari mu nteko kuko muzi neza konsa akamaro kabyo nanjye ndabashyigikiye umubyeyi yamara amezi 6 hanyuma agasubira mu kazi umwana nibura afata n imfashabere'.
Indi nkuru wasoma: Kugabanya amasaha y'akazi, ikiruhuko cy'abagabo… Impinduka mu itegeko ry'umurimo mu Rwanda