mu mukino wa gatanu w'amateka ahuza Rutsiro FC na APR FC mu mikino ya ya shampiyona, urangiriye mu gahinda ka Rutsiro FC ikubiswe ibitego 6 ubugira kabiri. APR FC igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 46 ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 44, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 42.
uko umukino wagenze
90" umusifuzi yongeyeho iminota ine, ku minota 90 y'umukino, itagize icyo itanga umukino urangira ari ibitego 6-1 cya Rutsiro FC.
88" Rutsiro FC nikomeza gukana nabi kuri uru rwego, ishobora kuba umukandida wemye wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Abafana ba APR FC batangiye kwizera intsinzi, aho bari gukubita ingoma zabo nta gihunga, ndetse biteguye gubirana i Kigali amanota atatu
Umborenga Fitina amaze iminsi yarazamuye urwego, byitwezweko ashobora kuba nimero 2 ya mbere mu Mavubi ubwo ejobundi bazaba bahamagaye
82" Anicet arimo gukina yiharira umupira, twavuga ko ari nayo mpamvu umuvuko wo guhererekanya wagabanyutse. hari nkaho Anicet azamukanye umupira, Manishimwe aramusaba ari no muburyo bwiza, Anicet umupira awihera umuzamu.
80" kuva APR FC yakora impinduka, ubu umukino watuje amakipe arimo gukinira hagati,Â
Bizimana Yannick n'ubwo yahushije ibitego byinshi, ubu agejeje ibitego bibiri
Nshuti yatsinze igitego cya 6 kuri penariti nyuma ahita asimburwa
63" Rutsiro barapfa kugera imbere y'izamu gusa ivimbi rigatumuka. umunyezamu Dukuzeyezu Pascal uzanzwe ariwe munyezamu wa mbere wa Rutsiro FC, aherutse kuvunika byatumye bashyiramo Delphin ariko ibintu arimo gukora hano ni ibitangaza kuko ari hasi cyane.
60" APR FC irasimbuje, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Ishimwe Anicet na Manishimwe Djaber
54" APR FC ibonye igitego cya 6 gitsinzwe kuri penariti itewe na Nshuti Innocent
52" Rutsiro ibonye igitego cya mbere gitsinzwe kuri penariti
47" nta n'umunota bisabye ngo APR FC itsinde igitego cya 5, gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan mu buryo bwenda gusa n'igitego cya 4.
46" APR FC yinjiranye igitego
APR FC itsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Bizimana Yannick ku burangare bwa ba myugariro ba Rutsiro FC.
I Muhanga amakipe agiye kuruhuka Kiyovu bayishyuye igitego, ubu ni kimwe kuri kimwe
Abakinnyi 11 Police FC iri guhangana na Kiyovu Sports yakoresheje
45" Igice cya mbere kirarangiye amakipe agiye kuruhuka APR FC iyoboye umukino n'ibitego byayo bitatu.
44" Rutsiro FC yageraga imbere y'izamu rya APR FC irikumbuye cyane kuko bayinigiye hagati
42" Bizimana yari arimo guhusha ibitego byinshi kubera kwamurura hejuru y'izamu, iyo APR FC iba ntabitego yabonye, byari kumukoraho.
Bizimana Yannick ati" urakoze mana
40" APR FC ibonye igitego cya 3
Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kane ku mupira wari uzamukanwe na Bosco, ahereza Umborenga, nawe wahise aha umupira Bizimana nta kuzuzayaza ahita awutereka mu izamu.
31" Igitego cya kabiri cya APR FC
APR FC yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Omborenga Fitina winjiye mu rubuga rw'amahina wenyine asatira umunyezamu areba uburyo ahagaze atereka umupira mu izamu.
Umukino wabereye i Muhanga, Kiyovu Sports yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Norodien ku munota wa 3.
Abakinnyi Kiyovu Sports ihanganye na APR FC yabanje mu kibuga
Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, APR FC iherutse kunganya na Ivoire Olympic yo mu cyiciro cya kabiri ubusa ku busa, mu gihe Rutsiro FC yatsindiwe i Gisenyi na Mukura ibitego 2-1
15" Rutsiro FC yabonye koroneri ya mbere ariko bayitera nabi irarenga
13" APR FC yanze kuva imbere y'izamu, Bizimana Yannick nawe yari atsinze igitego cya kabiri, umupira awuterana imbaraga nyinshi urenga izamu.
09" APR FC yabonye igitego
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 9, ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye cyane yatereye mu rubuga rw'amahina.
Ishoti rya Bosco ryavuyemo igitego
Ruboneka uvuka mu karere ka Gatsibo, ni umwe mu basore bazwiho amashoti akomeye kandi ya kure
Abandi bakinnyi bagenzi be bahise bamusanganira bamufasha kwishimira igitego yari atsinze
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Kwizera Pierre, Omborenga Fitina
Buregeya Prince
Clement Niyigena
Christian Ishimwe
Mugisha Bonheur
Ruboneka Jean Bosco
Mugisha Gilbert
Niyibizi Ramadhan
Nshuti Innocent
Yannick Bizimana
Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga
Musikia Delphin
Niyonkuru Daniel
Bwira Bandu Olivier
Hitimana J Claude
Iradukunda Pacifique
Gakuru Matata
Nkubito Amza
Bugingo Samson
Watanga Shukulu Jules
Mundele Jonas
NIZEYIMANA J Claude
15:33" Umukino watangijwe na Rutsiro FC nk'ikipe yasuye, umupira ukaba wakozweho bwa mbere na Bugingo Samson ari nawe rutahizamu w'iyi kipe uyu munsi.
15:29" Amakipe yari amaze gutombora ibibuga, Rutsiro FC ikina iganisha ku karere ka Bugesera, mu gihe APR FC ikina yerekeza ku Kawembe
Rutsiro FC irashaka guhindura amateka mabi ifite imbere ya APR FC
Abakinnyi ba APR FC babukereye bashaka gutsinda Rutsiro FC ku nshuro ya 5
Uyu mukino wakurikiye uwabanje saa 12:30 PM aho Mukura yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Imibare y'ibanze mbere y'umukino
Uyu mukino ubaye uwa 5 uhuje aya makipe mu mikino ya shampiyona, aho mu mikino 4 iheruka APR FC yayitsize yose. APR FC imaze gutsinda Rutsiro FC ibitego 11, mu gihe Rutsiro FC itarabasha gufungura amazamu imbere ya imbere ya APR FC.
APR FC mu mikino 5 iheruka, imaze gutsindamo 4, itsindwa umwe. Rutsiro FC mu mikino 5 iheruka gukina ya shampiyona, yatsinzemo 1, inganya 2, itsindwa 2.
Rutsiro FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports, irasabwa kubona amanota 3 nibura ikinjira mu manota 20, gusa biragoye kubera uko yitwara iyo igeze imbere ya APR FC.