ARCOS yatangije umushinga wa miliyari €16 wo kurengera ibidukije hafi y'ikiyaga cya Kivu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Umushinga wiswe 'Building resilience to climate change and sustainable agriculture value chains in agro-systems around Mukura Forest and Lake Kivu Catchment Landscape, Western Rwanda)", mu mpine ukitwa MuLaKiLa, uzarangira utwaye miliyoni 16 z'Amayero mu gihe cy'imyaka 20.

Uzagira n'uruhare mu guzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku buhinzi mu nkengero z'ishyamba rya Mukura mu turere twa Rutsiro na Ngororero no mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

Mu muhango wo kuwutangiza ku mugaragaro wabaye ku wa 23 Mutarama 2023, ARCOS n'abafatanyabikorwa bayo bagaragaje ko igice cya mbere cy'umushinga MuLaKiLa kizatwara 1,227,407 z'Amayero mu mwaka umwe, icya kabiri gitware 16,268,803 z'amayero mu myaka 20.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n'umuryango ARCOS Network, Reforest'Action, Circular Bioeconomy Alliance n'ikigo cy'igihungu cy'amashyamba, uturere twa Rutsito na Ngororero ku nkunga y'Ikigo gikora imiti n'inkingo cya AstraZeneca.

Igice cya MuLaKiLa, kizarangira hatewe ibiti 901000 kuri hegitari 3000, birimo 506000 bihinganwa n'imyaka, ibiti 60 000 byera imbuto ziribwa , ibiti bya kawa 175,000 n'ibiti 160,000 bizaterwa mu buryo bw'udushyamba dutoya.

Umwaka kandi uzarangira hashyizweho amarerero y'ibiti (pépinières) 16 zizaterwa mu tugari 16 two mu mirenge itandukanye y'utwo turere, amarerero azagurwa akagera kuri 31 mu tugari 31.

Biteganyijwe ko ibikorwa byavuzwe bizagirira akamaro ingo zigera ku 6000 zigizwe n'abaturage ibihumbi 24 ndetse n'amatsinda 200 y'inshuti z'ibidukikije (Friends of Nature Association).

Umushinga kandi uzateza imbere uruhererekane nyongeragaciro k'ikawa n'icyayi bihinze ku buryo burambye.

Igice cya kabiri cy'imyaka 20 kizarangira byibuze hatewe ibiti 4,505,000 ku buso bwa hegitari 14,100, birimo ibihinganwa n'imyaka 2,530,000, ibyera imbuto ziribwa 300 000, ibiti 800 000 bizaterwa mu dushyamba duto n'ibiti bya kawa 875, 000.

Umuyobozi Mukuru wa ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga w'ibanze, uzagira uruhare mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe dore ko utwo turere turangwaho n'ingaruka mbi zigateza ibibazo bitandukanye ku baturage no ku bidukikije muri rusange.

Ati 'Ni ahantu harangwa n'isuri ku buryo buri mwaka tubura amatoni n'amatoni y'ubutaka. Tugomba gukora ku buryo abahinzi babona uko bahangana n'ibyo bibazo mu gihe kirambye, binyuze mu bikorwa byo guca amaterasi n'ibindi himakazwa ubuhinzi burambye.'

Dr Kanyamibwa yavuze kandi ko iki gice kiri no mu hantu mpuzamahanga hatoranyijwe nk'igicumbi kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Karere k'Umuhora wa Albert (Albertine Rift), bityo ko bagomba gufasha ingo zigera ku bihumbi 30 kungukira muri uwo mushinga.

Umushinga MuLaKiLa uri muri gahunda yatangijwe ku mugaragaro n'Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales mu 2020, ari nabwo hatangizwaga ikigo giteza imbere uburyo ibikorwa bya muntu byunganirana n'ibidukijije nta gihutajwe (The Circular Bio-economy Alliance).

Na none kandi umushinga uzatera inkunga amatsinda 1000 y'inshuti z'ibidukikije binyuze mu bigega 30 bizwi nk'Umusave Funds bizafasha abaturage kwihangira imirimo ibyara amafaranga, ikanita ku bidukikije.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y'ibihe, ndetse rwiyemeje kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri kugera mu 2030.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n'amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko umushinga MuLaKiLa uzafasha igihugu muri izo gahunda hanabungabungwa umutungo kamere nk'amazi, amashyamba n'ibindi.

Ati 'Uzashyirwa mu bice byagaragaye ko bigira isuri iri ku rwego rwo hejuru n'izindi ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Abo muri iki kigero tugezemo icyo tuzibukirwaho ni uruhare tuzagira mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe ku rugero rufatika cyane ko tugira imvura nyinshi, yakwiyongera ku kuba turi mu gihugu kigizwe n'imisozi bikaba ibindi.'

Ubuyobozi bwa AstraZeneka bwavuze ko burajwe ishinga no gufasha Afurika ibirenze gutanga imiti binyuze mu gutera inkunga gahunda zitandukanye kuko 'ibidukikije bibungabunzwe bigira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu n'Isi muri rusange.'

Kuri ubu ubukungu bw'uturere twa Rutsiro na Ngororero bushingiye ku buhinzi ku kigero cya 90% ndetse inyungu abaturage bakuramo ingana na 49%, binyuze mu buhinzi bw'ikawa, icyayi, ibiti byera imbuto no gusarura ibiti bikavamo imbaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Havugimana Ethienne yavuze ko umushinga MuLaKiLa uje kubunganira muri gahunda zashyizweho mu kongerera imbaraga ubuhinzi nka rumwe mu rwego rutunze benshi.

Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamirwa yagaragaje ko MuLaKiLa Project izasiga hatewe ibiti birenze miliyoni enye
Umuyobozi muri ARCOS ushinzwe ishyirwa mubikorwa rya MuLaKiLa Project, Dr Festus Maniriho yagaragaje ko umushinga uzanafasha abaturage mu guhanga indi mishinga ibateza imbere
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imishinga muri Reforest' Action yagaragaje ko batewe ishema gufatanya na ARCOS mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima
Visi Meya wa Rutsiro ushinzwe ubukungu n'iterambere yagaragaje ko MuLaKiLa Project ije kunganira imishinga itandukanye batangije ku kurengera ibidukikije
Ubwo abitabiriye bari bakurikiye uburyo intego za MuLaKiLa Project zizashyirwa mu bikorwa
Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga MuLaKiLa Project uzashyiraho ibigega byo gufasha abaturage 30 mu tugari tugize imirenge ya Rutsiro na Ngororero biziyongera kuri 50 basanzwe bafite
Dr Sam Kanyamibwa ubwo yasubizaga ibibazo bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga
David Toovey ni we wayoboye umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project
Umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project witabiriye n'abantu bo mu bigo bitandukanye byita ku kurengera ibidukikije

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arcos-yatangije-umushinga-wa-miliyari-eur16-wo-kurengera-ibidukije-hafi-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)