Iyi ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023. Yayiririmbye afatanyije n'abaririmbyi b'abahanga cyane ari bo Lydie, Marvine na Betty basanzwe bafasha Israel Mbonyi.
Aganira na inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko "Niyo yadukunze" yayanditse agamije "kwibutsa abantu ko Imana ari urukundo ko kandi ariyo yabanje kudukunda atari twe twabanje kuyikunda".
Yadutangarije ko ishingiye kuri Bibiliya ijana ku ijana mu butumwa bwiza buri muri 1 Yohana 4:10-16-19. Aragira ati "Naririmbye ijambo ry'Imana ntacyo mpinduyeho."
Tariki 19/11/2022 ni bwo Bosco Nshuti yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Vanessa Tumushimwe, ibisobanuye ko hashize amezi 4 gusa.Â
Kuva akoze ubukwe, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo "Hallelujah" yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel, bari bamutahiye ubukwe, nka Rene Patrick & Tracy, Josh Ishimwe, Jado Sinza, Josue Shimwa, n'abandi.
Yahise akurikizaho "Babwire" imaze amazi abiri iri hanze. Ubu, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yis "Niyo Yadukunze" yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Jacob.Â
Kuba ashyize hanze indirimbo eshatu kuva akoze ubukwe mu minsi 125 ishize, ni ibintu bigaragaza ko ari gukora cyane bitandukanye na mbere. Hari abahanzi bakora ubukwe, bagafata akaruhuko mu muziki, ariko we siko yabikoze.
Bosco Nshuti umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite, yabwiye inyaRwanda ko nta mpamvu yari gutuma acogora mu muziki. Ati "Ntekerezako iyo uri mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza nta mpamvu yo guhagarara mu gihe Imana iguciriye inzira yo kubuvuga".
Yahishuye ibanga yakoresheje, ati "Ibanga nta rindi ni ukuguma mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza". Yunzemo ko akataje, ati "Gahunda ni ugukomeza gukora cyane ibihangano, ikindi no kwitabira ibitaramo aho Imana iduhaye uburyo bwo kuhavuga ubutumwa bwiza".
Bosco Nshuti yamamaye cyane mu ndirimbo "Ibyo ntunze"
Ubwo Bosco Nshuti yerekanaga umukunzi we mu gitaramo yakoze mbere y'ubukwe bwe
Bosco na Vanessa barushinze mu Ugushyingo 2022
"Niyo Yadukunze" niyo ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti
Bosco Nshuti yahishuye ko afite ibindi bihangano byinshi yiteguye gusohora