Arsenal yatangaje inkuru yashimishije abakunzi bayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Arsebal bwatangaje ko bwamaze gukora neza gahunda y'abakinnyi buzagura mu mpeshyi igiye kuza ndetse ngo banatangiye kubaganiriza kare.

Ikipe ya Arsenal iyoboye Premier League kubera kugura neza mu masoko abiri aheruka,yatangaje ko nubu yamaze gupanga abakinnyi izagura mu mpeshyi ubu iri kubaganiriza bucece kugira isoko rizafungure ihita ibagura ntawe uyisagariye.

Diregiteri wa siporo wa Arsenal,Edu,abajijwe kuri gahundayo mu mpeshyi yagize ati "Twamaze gutangira kubera ko muzi ibibera ku isoko,buri wese aba akora ibye.

Uba ugomba kuganira n'abantu kugira ngo mwitegure kugira ngo niwongera kwinjira mu mpeshyi ube witeguye neza.

Buri gihe nitegura kare kugira ngo nzajye ku isoko niteguye guhangana n'ibyo bibazo [biribamo].Muri Premier League hari amakipe menshi n'abatoza b'abahanga niyo mpamvu ihatana riba rikomeye.Uko witegura kare niko wumva umerewe neza."

Edu yavuze ko mu isoko riheruka bari biteguye ndetse byagenze neza bakagura abakinnyi 3 barimo Trossard,Kiwior na Jorginho ndetse no mu mpeshyi bamaze kwitegura ku buryo isoko rizaborohera.

Ikipe ya Arsenal ikomeje guhatana ngo irebe uko yakwigaranzura Man City ikayitwara igikombe cya Premier League cyane ko iyirusha amanota 5 hasigaye imikino 11 gusa.

Abakinnyi bivugwa ko Arsenal iri kurambagiza barimo Decran Rice wa Westham,Moussa Diaby wa Leverkusen n'abandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yatangaje-inkuru-yashimishije-abakunzi-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)