Ni ubutumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Igifaransa aho u Rwanda rwifanyije n'ibindi bihugu biri Muryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, kuri uyu wa 20 Werurwe 2023.
Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center, byitabirwa na Minisitiri w'u Burezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye bo mu rwego rw'uburezi, abarimu n'abanyeshuri bafite ibigo bahagarariye n'abandi.
Minisitiri w'u Burezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko uyu mushinga wakomotse ku cyemezo cya guverinoma cyo guha agaciro gakomeye ururimi rw'Igifaransa mu nzego z'uburezi n'ubucuruzi.
Uzafasha mu kwagura imikoranire n'ibihugu bikoresha Igifaransa byaba ibyo ku rwego rw'Akarere, mu bucuruzi no mu bukerarugendo n'ibindi.
Ati ''Icyo ugamije ni ukwigisha Ururimi rw'Igifaransa mu byiciro byose by'uburezi, guhera mu mashuri y'Incuke kuzamura kuzageza kuri kaminuza. Murabizi ko u Rwanda rushaka kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.''
Yongeyeho ko hashingiwe ku kibazo cy'abarimu bari mu kazi ariko bakaba badasanzwe bazi uru rurimi neza, bazahabwa amahurugurwa ndetse hagategurwa byimbitse abakiri ku ntebe y'ishuri.
Harerimana Ildelphonse, umwarimu witabiriye ibi birori wigisha Igifaransa kuri TTC Kirambo mu Karere ka Burera, yavuze ko hakiri imbogambizi nyinshi ku banyeshuri biga Igifaransa.
Ati ''Ntabwo bigeze bagira amahirwe yo gutegurwa hakiri kare ku rurimi rw'Igifaransa, noneho ugasanga iyo uri kubigisha Igifaransa kuri bo kiza ari gishya.''
Harerimana yongeyeho ko gahunda y'uyu mushinga wo kwigisha Igifaransa nishyirwa mu bikorwa hakanavugururwa integanyanyigishyo zacyo, bizafasha abanyeshuri kumenya uru rurimi neza.
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, na we yavuze ko ari igitekerezo cyiza kuba u Rwanda rwararebye rugasanga ururimi rw'Igifaransa rukwiriye kongendwamo imbaraga mu myigishirize kuko bizoroshya imigenderanire yarwo n'ibindi bihugu bikoresha uru rurimi.
Ati ''Icya mbere u Rwanda rukeneye ni ugushyiraho ingamba kuko rusanzwe rukoresha Ikinyarwanda nk'ururimi kavukire, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.''
Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow unahagarariye ba Ambasaderi b'ibihugu bivuga Igifaransa mu Rwanda, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gushyiraho iyi gahunda, bishimangira umubano mwiza rufitanye n'ibihugu biri mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Yaboneyeho gushimira Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, washyize imbaraga mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.
Agera kuri 60% by'amafaranga azashorwa muri uyu mushinga azatangwa na Agence Francaise de Developpement, Minisiteri y'Uburezi itange 25%, Ambasade y'u Bufaransa ishyiremo 5% naho 10% azaturuka ahandi.