Babyinnye karahava ! Amashusho ya Messi abyinisha umugore yazamuye amarangamutima ku bafana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho y'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, u abyinisha umugore we, Antonella Roccuzzo akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi barimo n'abakinnyi bagenzi be.

Ibi byabereye mu birori by'ikipe y'igihugu mu rwego rwo gukomeza kwishimira igikombe cy'Isi batwaye cyaberaga muri Qatar mu mwaka ushize wa 2022, bakagitwara batsinze u Bufaransa kuri penariti.

Ni nyuma y'uko ikipe ya Argentine yari imaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Panama mu mukino wa gishuti muri iki gihe cyagenewe imikino y'amakipe y'ibihugu.

Abasore ba Lionel Scaloni batsinze ibitego 2-0, harimo n'igitego cyatsinzwe na Lionel Messi kuri kufura, bituma yuzuza ibitego 800 atsinze mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru, aba uwa 2 umaze kugeza uyu mubare w'ibitego, undi wabikoze ni Cristiano ari nawe umaze gutsinda ibitego byinshi.

Mu rwego rwo gukomeza kwishimira Igikombe cy'Isi batwaye, nyuma yo kurangiza gukina Lionel Messi yafashe ijambo agira icyo abwira abafana bituma bamwe basigara barira bitewe n'urukundo abaturage bo muri Argentine bakunda uyu mugabo.

Mu ijambo rye yavuze ko buri umwe agomba gukomeza kwishimira igikombe cy'Isi ikipe yabo yatwaye nubwo amezi ane agiye gushira irushanwa rishyizweho akadomo.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Nicolas Otamendi, Lionel Messi aba ari kubyinana n'umufasha we Antonella Roccuzzo, aba amwegera gake gake ariko akongera agasubira inyuma nabwo gake gake ndetse Messi anyuzamo akamwenyura, birangira amufashe noneho bakabyinana neza.

Abandi Lionel Messi yabyinanye nabo ni Rodrygo De Paul ukina muri Atletico Madrid ndetse n'umuhanzikazi Tini.

Binyuze kuri Twitter, abafana ba Lionel Messi bakomeje kwerekana amarangamutima yabo bandika bati: "Umubyinyi urenze Michael Jackson mu gitabo cyanjye, Umubyinyi w'ibihe byose, yamaze kurenga ababyinnyi babigize umwuga".

Usibye kandi Lionel Messi wabyinishije umugore we, hari n'abandi bakinnyi ba Argentine babikoze barimo na Angel Di Maria.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/babyinnye-karahava-amashusho-ya-messi-abyinisha-umugore-yazamuye-amarangamutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)