Babyl yagaragaje ko kwitinyuka ari wo musingi w'iterambere ry'umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyaberega i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, aho aba bagore n'abakobwa bishyize hamwe bagashaka ibyo bakora birimo ubudozi, gusuka n'ibindi, nyuma yo guhura n'ibibazo bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubyara inda zitateganyijwe.

Kuri uyu munsi wahariwe abagore ku Isi, ibi bigo byombi byifatanyije na bo mu rwego rwo kubereka ko bashyigikiwe mu bikorwa bakora byo kwiteza imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Babyl, Shivon Byamukama yavuze ko bishimiye kwizihiza umunsi mukuru w'abagore bari kumwe n'abagize 'Nyamirambo Women's center'.

Ati 'Aba babyeyi bagaragaza ubushobozi umugore afite. Nyuma y'ibyo baciyemo ntibacitse intege, ahubwo bishyize hamwe bakora iyo bwabaga ngo bite ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.'

Yakomeje avuga ko nk'ikigo gitanga serivise z'ubuvuzi kuri telefone, bashaka gushishikariza aba bagore kwita ku buzima bwabo bitewe n'akazi gakomeye bakora, bisuzumisha kenshi kuri telefone ngo bamenye uko bahagaze.

Iki kigo cya Babyl kimaze gutanga umusaruro mu gutanga serivise z'ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora gusuzumwa na muganga kuri telefone atiriwe ava ahari, bikamufasha kumenya imiti akwiye gufata cyangwa niba agomba kwandikirwa ibitaro.

Umuyobozi uhagarariye Umuryango wita ku buzima 'Bill and Melinda Gates foundation', Tracey McNeill, yatangaje ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha aba babyeyi bagaragaje ko umugore ashoboye ndetse bakabera urugero abandi.

Ati, 'Umuryango wa 'Bill and Melinda Gates foundation' ukunze gufasha amatsinda nk'aya aharanira iterambere ry'ubuzima bwabo cyane cyane abagore, bishyira hamwe ngo babone ubumenyi, bafashe imiryango yabo, babone ubuvuzi n'ibindi.'

Umuryango 'Women's Center' watangiye mu 2007 utangijwe n'abagore n'abakobwa 18 bashakaga kwiteza imbere, barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuri ubu abamaze kwiteza imbere banyuze muri iyi sosiyete ni abagore n'abakobwa barenga ibihumbi 50, bagiye biga ibijyanye n'ubudozi, gusuka ndetse bamwe bigishijwe gusoma no kwandika.

Kuri uyu munsi mukuru wahariwe abagore, bashishikariza abandi gutinyuka bagakora kuko bashoboye, ndetse kandi ko bahari nabo mu kubafasha muri urwo rugendo rwo gukomeza kwiteza imbere.

Abagore barenga ibihumbi 50 bakuye akazi muri sosiyete ya women's center
Abagize umuryango wa 'Bill and Melinda Gates Foundation' banyuzwe n'ibikorwa by'abagore bo muri women's center
Babyl yashishsikarije aba bagore kwita ku buzima bwabo nyuma y'akazi bakora
Abagore bo muri Women's center i Nyamirambo bakora imirimo myinshi irimo n'ubudozi
Babyl yifatanyije n'ikigo giharanira ubuzima bwa muntu Bill and Melinda Gates foundation banyuzwe n'ibikorwa by'abagore b'indashyirwa mu mirimo bakora
Bimwe mu byo bakora mu budozi harimo imitako
Bimwe mu bintu bikorwa muri Women's center habamo n'imitako ikozwe mu bitenge
Imitako, imyenda n'ibikapu bikorwa n'abagore bishyize hamwe
Ku munsi w'abagore bagize ibyo bagura mu byo bakora mu rwego rwo kubateza imbere
Umuyobozi wa Babyl (ibumoso) Shivon Byamukama yakanguriye abagore gukoresha telefone basaba ubufasha bw'ibanze ku bijyanye n'ubuvuzi
Umuyobozi wa Bill and Melinda Gates Foundation, Tracey McNeill



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babyl-yagaragaje-ko-kwitinyuka-ari-wo-musingi-w-iterambere-ry-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)