Ni benshi tuzi mu gisata cy'imyidagaduro hano mu Rwanda bakunzwe cyane mu myaka yashize, nyamara muri iyi minsi ukaba udashobora kubumva, ndetse ntube wanamenya irengero ryabo. Abagore n'abakobwa tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yacu bo, usanga ahubwo uko imyaka igenda ishira bagenda barushaho kwigwizaho igikundiro muri rubanda, mu gihe bamwe mu bo baziye rimwe mu kibuga bakuyemo akabo karenge ndetse banamaze no kwibagirana.
Uretse ibyo kandi banagenda barushaho kugwiza ifaranga, ku buryo benshi ari bamwe mu batunze agatubutse mu myidagaduro mu Rwanda.
Aba bagore bari mu byiciro bitandukanye mu myidagaduro, yaba mu itangazamakuru, sinema, abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ba nyampinga n'abandi benshi.
InyaRwanda yakoze urutonde rw'aba bagore, ariko uko bakurikiranye nta kindi cyagendeweho.
1. Sacha Kat
Agasaro Sandrine [Sacha Kat], ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu myidagaduro mu myaka irenga 10 ishize. Uyu yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Nizzo Kaboss, wahoze aba mu itsinda ry'umuziki rya Urban Boyz.
Yanakoreshejwe ku cyapa cya MTN cyamamaza, bituma benshi batangira kumuhanga amaso.
Uyu mukobwa yanifashishijwe mu ndirimbo ya Urban Boyz yiswe 'Umwanzuro', ubwo na Safi wakundanaga na Knowless yifashishaga uyu muhanzikazi bakundanaga.
Ikikwereka ko uyu mukobwa ari umwe mu bamaze igihe mu ruhando rw'imyidagaduro, Urban Boyz mu ndirimbo yahuriyemo na Riderman bise 'Rihanna' hari aho uyu muraperi baririmbanye agera akavuga ati 'Ku gituza cyiza n'ikimero nk'icya Sacha.'
Sacha Kat kandi yanamenyekanye nk'umuhanzi ku giti cye, n'ubwo ari ibintu yaje kugera aho akabivamo.
Ni umwe mu bakobwa bakunze kwiyambazwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda, ndetse iheruka ni iyitwa 'Saa Moya' ya Bruce Melodie. Ubu akora ubuhanzi bw'imideli, ndetse afite imyenda yitiriye amazina ye.
Uyu mukobwa yanze kurekura ndetse mu gihe amaze mu myidagaduro, biragoye ko bwakwira hatagize ikinyamakuru kimwandika.
Sacha Kat ni umwe mu bakobwa barambye mu myidagaduro nyarwanda
2. Anitha Pendo
Pendo yamenyekanye mu myidagaduro nk'umwe mu bakobwa bafite impano nyinshi. Avanga imiziki, akayobora ibirori [MC], akaba umunyamakuru n'ibindi byinshi cyane, mbese mu myidagaduro ni umuntu mugari cyane.
Anitha Pendo akunda kwiyita 'Umukobwa wirwanyeho'. Ibi byaramuhamye, ndetse iri zina rishimangirwa n'ibikorwa bikomeye yakoze mu myaka isaga icumi amaze mu myidagaduro.
By'umwihariko, ni umwe mu bagore ba mbere bagerageje kwinjira mu cyiciro cyo kuvanga imiziki [Deejaying], ndetse nyuma ye hagiye havuka abandi bakobwa benshi bakora aka kazi bakunze gutinya mbere.
Anitha Pendo [uri iburyo] amaze igihe kinini ashinze imizi mu myidagaduro
Anitha Pendo ni umwe mu bagore barambye mu myidagaduro
3. Shaddy Boo
Uyu mugore w'abana babiri b'abakobwa, nawe ni umwe mu bamaze igihe cyane mu myidagaduro. Ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia, akaba azwiho kuba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Shaddy Boo yatangiye kumenyekana ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya King James yise 'Buhoro Buhoro', mu myaka ya 2012.
Uyu mugore yongeye kuvugwa mu 2016 ubwo yatandukanaga na Meddy Saleh, babanaga mu nzu imwe nk'umugabo n'umugore.
Izina Shaddy Boo ryagenderaga mu mutaka wa Meddy Saleh ryatangiye kwitamurura mu 2017, ndetse ubu ntasiba mu itangamakuru nk'umwe mu bagore bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga b'ikimero.
Yihariye kuba mu myidagaduro ariwe ukurikirwa cyane mu Rwanda, cyane ko afite abarenga miliyoni bamama akajisho ku kimero biturutse ku mafoto abasangiza kuri instagram.
Shaddy Boo amaze igihe kinini mu myidagaduro "
4. Kate Bashabe
Abenshi bamuzi nka Kate Bashabe mu myidagaduro nk'amazina akoresha, ariko amazina ye ni Bashabe Catherine. Ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini bazwi cyane mu ruhando rw'imyidagaduro, binyuze mu bikorwa by'ubushabitsi akora ndetse n'ikimero cye.
Yatangiye kwamamara ubwo yabaga Nyampinga wa MTN (Miss MTN) mu mwaka wa 2010, biba akarusho ubwo yabaga Miss wa Nyarugenge mu mwaka wa 2012; aba abonye icyambu kimwinjiza mu myidagaduro by'umwihariko mu kumurika imideli.
Kate Bashabe w'imyaka 32, amaze kwamamara, yashinze inzu y'imideli yitwa ''Kabash Fashion House''.
Uyu mukobwa mu gihe kinini amaze ntabwo asiba mu itangazamakuru bamuvugaho ibintu bitandukanye, kandi ntajya ava mu bakobwa bavugwa.
Muri Mutarama 2022 yagaragarije abamukurikira inzu yujuje ku musozi wa Rebero, mu Mujyi wa Kigali, kandi ntasiba gufasha no kugaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ikimero bamaze igihe mu myidagaduro Kate Bashabe yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga
5. Vanessa
Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, nawe ni umwe mu bakobwa badasiba mu itangamakuru.
Kuva yakwambikwa ikamba muri Miss Rwanda, yatangiye kurangamirwa. Yavuzwe cyane we na Sandra Teta biturutse ku bushuti bagiranye mu myaka irenga irindwi ishize, ndetse bafatanya ibintu bimwe birimo itangamakuru no gutegura ibitaramo. aba bombi banamamaye ubwo bakundanaga n'abasore babarizwa mu itsinda rimwe rya Active, ubwo Teta Sandra yakundanaga na Derek naho Vanessa agakundana na Olivis.
Nawe akunze kugarukwaho kuko ari umukobwa udakunze guhisha amarangamutima ye, cyane ayerekeye urukundo.
Vanessa amaze igihe kinini mu myidagaduro
6. Mutesi Jolly
Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016. Kuva yakwambikwa iri kamba, ari mu badasiba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera ingingo zitandukanye akunze gutanga zerekeye ubuzima busanzwe.
Uretse ibyo kandi, uyu mukobwa azwi cyane mu biganiro bihuza abayobozi n'urubyiruko [Inter-generation Dialogue] mu rwego rwo kubashyiramo umutima wo gukunda igihugu no guhuza imyumvire y'urubyiruko n'abakuru.
Ni ibiganiro byatangijwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016.Â
Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini badasiba mu itangazamakuru ku buryo nawe umuntu avuze ko yanze kurekura muri uru ruganda ataba ari kure y'ukuri.
Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa barambye mu myidagaduro
7. Butera Knowless
Butera Ingabire Jeanne [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Niwe wenyine mu b'igitsinagore ufite ibigwi byo kuba abitse igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, yatwaye ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu.
Uretse ibyo niwe wenyine mu bagore bo mu kiragano cye ufite album nyinshi.
Amaze kubaka ibigwi bikomeye ku buryo hari benshi abera urugero mu muziki, ndetse na benshi mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana indirimbo nta kabuza bamenyekana kurushaho.
Butera Knowless ni umwe mu bamaze kungukirwa bikomeye n'umuziki, kuko yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami ry'ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, n'ibindi bikorwa byinshi atifuza gushyira mu itangazamakuru.
Uyu mugore w'abana batatu, ni umwe mu bahanzi abakunzi b'umuziki batajya bahararukwa. Aheruka guhurira mu ndirimbo n'umunyabigwi Alexis Puentes, wubatse izina nka Alex Cuba umunya-Cuba utuye muri Canada.
Iyi ndirimbo bayise 'Agüita de Coco'. Kugira ngo bayikore bahujwe na Mighty Popo, wakoreye umuziki igihe kinini muri Canada.
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini Knowless ni umwe mu bagore bamaze igihe kinini bakunzwe mu myidagaduro
8. Alliah Cool
Uyu mugore ubusanzwe yitwa Isimbi Alliance, ariko yamenyekanye cyane muri sinema nka Alliah Cool. Ni umwe mu bagore bihagazeho mu ruhando rw'imyidagaduro.
Mu gihe kirenga imyaka icumi amaze muri sinema, areberwaho kuba ari umwe mu bafite umutima wo kwihangana, no gukora cyane kugira ngo agire icyo ageraho mu buzima bwa buri munsi.
Mu gihe abandi usanga bamwe ibihe byarabasize, we ahubwo uko iminsi yigira imbere agenda arushaho gushinga imizi mu myidagaduro.
Ubwamamare bwe bwarenze imipaka y'u Rwanda, dore ko mu 2022 yashyizwe mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b'Amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).
Ubu abarizwa mu kigo cy'Abanya-Nigeria gifasha abanyempano batandukanye cya One Percent International MGT. Mu minsi yashize yagiye muri Nigeria gufata amashusho ya filime ya nshya, yahurijemo ibyamamare bitandukanye muri Nigeria mu ruganda rwa sinema.
Iyi filime yise 'Accidental Vacation' izajya hanze mu minsi iri imbere. Igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.
Aheruka kwimukira mu nzu ye iri mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, agace kazwiho kuba kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze igihe bakunzwe muri sinema nyarwanda Alliah Cool aheruka kuzuza inzu y'akataraboneka Uyu mugore ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda
9. Sandra Teta
Sandra Teta ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu Rwanda, mu marushanwa y'ubwiza. Uyu mugore wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011, yanamamaye mu rukundo n'ibyamamare nka Prince Kid uhagarariye Rwanda Inspiration yateguraga Miss Rwanda.
Yanakundanye na Derek Sano wo mu itsinda ry'umuziki rya Active, ndetse yanabyaranye na Weasel wo muri Goodlyfe (Uganda) babanye igihe kinini babyarana abana babiri, bagatandukana uyu muhanzi amuremye inguma.
Sandra Teta yanamenyekanye cyane ubwo yateguraga ibitaramo bitandukanye mu Rwanda, nyuma muri Gicurasi 2018 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse aba ari ho atangira gutegura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.
Kuri ubu nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka ushize, yongeye kubura umutwe ndetse muri iyi minsi agaragara mu bitandukanye bibera mu tubari dukunzwe mu Rwanda hose.Sandra Teta ni umwe mu bagore bamaze igihe mu myidagaduro Sandra Teta nyuma yo kuva muri Uganda aho yamaze imyaka ine, ubu yongeye kuza mu ruhando rw'abagore bategura ibitaramo mu Rwanda mu tubari dutandukanye
10. Dabijou
Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou, yamenyekanye cyane mu myidagaduro kuva mu myaka irenga 10 ishize.
Yakunze kuvugwa mu rukundo n'ibyamamare bitandukanye birimo Safi na Nizzo bamamaye mu itsinda rya Urban Boyz, ryamenyekanye cyane mu Rwanda.
Kuva kera yanagiye yifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi. Uyu mugore mu mwaka ushize yari yavuzwe mu rukundo n'umuririmbyi Harmonize, ariko byaje kugaragara nk'aho byari ibihuha.
Guhora mu itangazamakuru bituma ahora arangamiwe na benshi, ndetse bikamufasha kutava ku rutonde rwa bamwe mu bagore mu myidagaduro bamazemo igihe.
Uyu aheruka kwifashishwa na Yago mu ndirimbo yise 'Si Swingi'.
Dabijou ni umwe mu bagore bamaze igihe kinini bakangaranya benshi mu myidagaduro
Dabijou amaze imyaka irenga 10 mu myidagaduro