Bakoze iki gitaramo cy'uburyohe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Weurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n'ibitaramo bitsimbaza umuco w'u Rwanda.
Imyaka 25 ishize batangiye gukora, ni urugendo rurerure ariko kandi rwatumye baguka, yaba mu baririmbyi, ibyo bakora, kwiteza imbere n'ibindi.
Iki gitaramo bacyise 'Urwejeje Imana' mu gisobanuro cy'u Rwanda rwagutse, ruhorana itsinzi, iterambere n'Imana.
Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kucyita 'Urwejeje Imana' mu kumvikanisha imyaka 25 ishize y'urwibutso baherekejwe n'Imana.
Akomeza ati "Ni urugendo rurerure! Mu by'ukuri impamvu yo kucyita 'Urwejeje Imana' icya mbere 'Urwejeje Imana' ni u Rwanda rwejeje Imana. Bishatse kuvuga ngo ni u Rwanda ruhora rutsinda, ni u Rwanda ruhorana intsinzi, ni u Rwanda ruhorana iterambere, ni ya Mana irara ahandi, yirirwa ahandi ikarara i Rwanda."
Iki gitaramo cyafunguwe ku mugaragaro n'itsinda ry'abana ryitwa 'Nyundo Kids Drummer' ahagana saa 19:11', binjiriye mu murishyo w'ingoma wanyuze benshi.
Ni igitaramo cyihariye kuri iri torero, kuko ryizihiza isabukuru y'imyaka 25 ishize babonye izuba.
Amateka agaragaza ko ryavutse mu 1998, rishinzwe n'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare.
Umushyushyarugamba Mukiza Eric wo mu Itorero Inganzo Ngari wayoboye iki gitaramo, atangiza iki gitaramo yavuze ko Inyamibwa bizihiza 'Urugendo rutari rworoshye ariko babashije kugera ntego bari bihaye.'
Uburyohe budashira mu gitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero Inyamibwa
Umwe mu babyinnyi b'itorero Inyamibwa yatangije iki gitaramo avuga uburyo iri torero ryagutse kuva mu myaka 25 ishize.
Yavuze ko batangiye bakina ikinamico, nyuma baza no gutangira ibyo kubyina imbyino gakondo no gususurutsa abantu mu birori binyuranye.
Avuga ko uko ahagana mu 2012 batangiye bajya gutaramia muri Kenya, ibihugu bibatumira bikomeza kwiyongera kugeza ubwo bagiye n'ibwotamasimbi.
Uyu mukobwa yanavuze ko kuva icyo gihe itorero ryagutse, bunguka imiryango mishya, barashyingira, barashyingirwa n'ibindi byakomeje urugendo rwabo.
Imyaka 25 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.
Umwaka ushize (2022) iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa.
None ubu ni 'Urwejeje Imana'. Inyamibwa bigaragaje mu bihe bitandukanye-
Abasore n'inkumi baserutse mu myambaro ya Kinyarwanda, abandi bavuza ingoma ubundi batanga ibyishimo mu ndirimbo n'imbyino bateguye.
Abasore binjiriye mu ndirimbo igaruka ku gusingiza Intwari z'u Rwanda. Muri iyi ndirimbo bavuga ko intwari arizo zubakiyeho amateka meza y'u Rwanda. Ati 'Banyarwanda muze dusingizwe intwari.'
Bari bitwaje ibyapa byanditseho ibyiciro by'intwari z'u Rwanda 'Imanzi', 'Imena' n'ingenzi'. Nyuma banzitse mu ndirimbo ishishikariza abantu gukunda umuco w'u Rwanda. Bati 'Umuco w'u Rwanda tuwusakazeho hose.'
Iyi ndirimbo bayibyinnye abakobwa babyina bafite ingoma, bambaye imyambaro y'inshabure.
Bakinnye kandi umukino wumvikanisha ibigwi by'Inyamibwa. Bakomereza ku ndirimbo igaruka ku Nkotanyi bati 'Inkotanyi cyane yabyirutse itsinda.' Iyi ndirimbo yaririmbwe n'abahanzi bubakiye ku muco barimo Masamba Intore.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abarimo Masamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze n'abandi banyuranye.
Muri iki gitaramo kandi, abakuru mu Inyamibwa basanganiye bagenzi babo bafatanya nabo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Inyamibwa baherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2018.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega RNIT Iterambere Fund, Bwana Jonathan Gatera, yakanguririye abantu umuco wo kwizigama. Yavuze ko abagize Inyamibwa batangiye kwizigamira uyu munsi, mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere baba 'bafite inyibuko y'imyidagaduro yabo bwite' (Inyamibwa Cultural Exbihition).'
Aba babyinnyi kandi baserutse mu kindi gice cy'umubyino, aho bagiye bagaragaza amwe mu mafoto ashushanya ibikorwaremezo u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize y'urugendo rw'iterambere, birimo nk'inyubako ya Kigali Convention Center, imishinga ihanzwe ijisho n'ibindi binyuranye.
Iri torero ryanatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo 'Komeza imihigo Rwanda'. Basoje kuririmba no kubyina iyi ndirimbo bakomewe amashyi y'urufaya, aherekejwe n'akaruru k'ibyishimo mu rwego rwo kubashimira uburyo babataramiye.
Iki gitaramo kitabiriwe na Minisitiri ndetse n'abadepite:
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Isi, Udahemuka Audace, yavuze ko bishimira ko iyi myaka ishize 'tubasha gutaramira Abanyarwanda, tugasusuruka kandi tukaganira'.
Yavuze ko nyuma ya 1994, bitari byoroshye kubona abantu bongera gutarama, bagasakuza (gusakuza), bagaca imigani. Avuga ko aha ari naho havuye igitekerezo cyo gushinga iri torero kugira ngo rijye rifasha abantu kwegerana.
Yashimye ingabo zari iza RPA 'kuko bahagaritse Jenoside uyu munsi tukaba tuhagaza neza twishimye'. Yashimye kandi ababyeyi 'batubaye hafi muri bya bihe byari bigoye'.
Uyu muyobozi yashimye kandi abitabiriye iki gitaramo, Ati 'Kubona abantu bangana gutya ni ibyo kwishimira cyane.'
Yavuze amazina y'abantu barimo Fulgence, Raissa, ikipe tekinike ndetse n'abandi bose bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo. Ati 'Aba bantu bakoze ibi bintu byiza tubahaye inka.'
Umukino ndetse n'ibindi byose Inyamibwa bagaragaje muri iki gitaramo byateguwe na Landry afatanyije na Mpinganzima Joselyne.
Udahemuka yavuze ko mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iki gitaramo n'imyaka 25 ishize mu rugendo "Tubahaye inka". Yayihaye itorero ryose muri rusange'.
Ababyinnyi b'iri torero kandi basabye Min.Ngabitsinze kubasanga ku rubyiniro, ubundi abakora mu ntoki mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iki gitaramo.Â
Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo, wavugijwe ahagana saa 22: 37'.
Minisitiri Ngabitsinze yatanze ibihembo ku bahize abandi mu kwizigamira mu kigega RNIT, anashimira Itorero Inyamibwa
Umuyobozi w'Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline n'umugabo we Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz] wamenyekanye cyane muri filime 'City Maid'
Umukinnyi wa filime Yvan ukina muri filime Bamenya. Muri iki gihe ahatanye mu bihembo Rwanda International Movie Awards
Umuhanzi Jules Sentore uherutse mu bitaramo mu Burayi yashyigikiye Itorero Inyamibwa
Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo "Urwejeje Imana" cy'Itorero Inyamibwa
Abakobwa b'Inyamibwa bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo binyuze mu mbyino
Kamikazi Queen Loxanne witabiriye Miss Rwanda ya 2022 imbere y'abitabiriye 'Urwejeje Imana'
Abasore b'Inyamibwa bifashishije indirimbo zirata Intwari z'u Rwanda, banyuze benshi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero InyamibwaÂ
Angel na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Gwera', 'Rusengo' n'izindi bitabiriye iki gitaramo
Hacanwe urumuri mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'Inyamibwa
Inyamibwa bateye barikirizwa...... Mu mashyi no mu mudiho
Muri iki gitaramo bashimiye kandi barata Intwari z'u Rwanda, zasubije agaciro umunyarwanda
Hashimwe Polisi y'u Rwanda ku bw'umutekano watumye ibitaramo by'umuco n'ibindi bikorwa mu Rwanda bikomeza kuba
Itorero Inyamibwa ryatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo bizihirijemo isabukuru y'imyaka 25 bamazeÂ
Mukiza Eric wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyubakiye ku muco
Inyamibwa batangiye urugendo rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda, bahereye ku gukina ikinamico bagenda baguka, banataramira mu bihugu bitandukanye
Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, ni we waririmbishije aha hantu binyuze muri sosiyete yashinze yashinze yise 'Nitha Impressions'
Abakaraza b'itsinda ry'abana bo ku Nyundo ryafashishije benshi gususuruka binyuze mu murishyo w'ingoma
Abasore n'inkumi bari biteguye uyu munsi mu buryo budasanzwe!
Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, wabanzaga kwerekana ko waguze itike ikwemerera kwinjira
Kamikazi Queen Roxanne witabiriye Miss Rwanda 2022 ni umwe mu babyinnyi bagize Itorero Inyamibwa
Keza Melissa uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022
Mu muhanda wo kuri Kigali Serena Hotel werekeza Camp Kigali aho iki gitaramo cyabereye
Aba babyinnyi bahagurukiye kuri Spor View Hotel Kicukiro berekeza Camp Kigali
Mu gitaramo nk'iki cy'imbonekarimwe ugerageza gufata amafoto cyangwa se amashusho bisiga urwibutso rudasa
Umuyobozi wa Uno Fashion, Kwizera Danny [Uri iburyo] ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo
INYAMIBWA BANDITSE AMATEKA AVUGURUYE MU GITARAMO CYABO NYUMA Y'IMYAKA INE
">
INYAMIBWA NKURU ZASANGANIYE BAGENZI BABO MURI IKI GITARAMO BANYURA BENSHI
">
RYARI IJORO RYA GAKONDO MURI IKI GITARAMO CYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 25
MBERE Y'IGITARAMO, ABAGIZE INYAMIBWA BAKOZE AKARASISI MU BYISHIMO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo 'Urwejeje Imana'
AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
VIDEO: Rwigema Freddy&Nyetera Bachir-INYARWANDA.COM