Basubukuye ubukwe bwasubitswe n'ababyeyi babo mu myaka 60 ishize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu babiri bakundanye bakiri mu bugimbi bakoze ubukwe, nyuma y'imyaka mirongo itandatu ababyeyi babo bahagaritse gusezerana kwabo.

N'ubwo banyuze mu rugendo rutoroshye mbere yo gushyingirwa, Len Allbrighton w'imyaka 79 na Jeanette Steer w'imyaka 78, bavuga ko ubu bishimye kuruta uko byahoze.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu 1963 ubwo Len yari afite imyaka 19 na Jeanette afite imyaka 18.

Aba bombi bahuye bwa mbere bari kwimenyereza igiforomo mu bitaro byitwa St Mary's Hospital ahitwa Newport mu Bwongereza bahita bakundana bakibonana.

Hashize amezi make bakundanye,Len yasabye umukunzi we Jeanette ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Uyu Len yahise ajya muri Australia,kugura ubutaka bwo kubakamo inzu bazabanamo igihe bazaba barushinze.

Icyakora imyaka yabo ntiyabemereraga kurushinga kuko imyaka yemewe n'amategeko icyo gihe yari 21, Jeanette yaburaga itatu.

Nyina na se bahagaritse ubukwe bwabo ndetse uyu Len ari mu mahanga yakiriye ibaruwa y'umukunzi we imusaba kwibagirwa iby'ubukwe bwabo.

Uyu Len yahise ashyingiranwa n'umugore wo muri Australia nyuma y'aho, babyarana abana batatu,nyuma baza gutandukana ari nabwo yasubiye iwabo ahitwa Stevenage mu Bwongereza gukora nk'umuforomo w'akarere.

Ku rundi ruhande,Jeanette,yagumye mu Bwongereza nawe aza kuba umuforomokazi hanyuma aza gushyingiranwa n'undi mugabo babyarana abana babiri.

Uyu yaje kujya mu kiruhuko cy'izabukuru akomeza kubana n'umugabo we ariko kera kabaye Len yaje kumwibuka yiyemeza kujya kumushaka aho yari atuye ahitwa Newport.

Uyu ngo yamenye aho atuye abifashijwemo na lisiti y'abagombaga gutora yari imanitse mu gace.

Len yagize ati "Nari mfite amatsiko yo kureba uko ari bwitware nambona.

'Nagendeye ku mahirwe. Ntabwo hari ahantu horoshye kubona ariko narabikoze.

'Nari nizeye ko ameze neza - Nta kindi nari niteze.'

Len yahagaze ku gipanku cy'inzu maze areba mu nzu ye. Jeanette - ntiyahise amumenya kuko hari hashize imyaka myinshi ahubwo yamubajije uwo ari we.

Yavuze:Nari mpfuye nkimenya ko ari we uhagaze ku gipangu cyanjye.

'Nishimiye ko yanshatse. Icyo gihe naramutekerezaga cyane. '

Amaze kuvugana na we, yumvise ikibatsi kimuzamutsemo maze abwira umugabo we ubwo yamubazaga uwo ariwe ko ari umuntu wabazaga icyerekezo.

Nyuma y'imyaka ibiri, umugabo wa Jeanette yapfuye azize kanseri, nuko uyu yiyemeza kujya kureba Len akoresheje aderesi yari yashyize ku ikarita ya Noheri yari yamwoherereje umwaka washize.

Muri 2018, yemeye kwerekeza muri Stevenage kugira ngo babane, hanyuma umwaka ushize Len yongera gupfukama amusaba ko babana.

Ubukwe bwabo bwabaye ku ya 11 Gashyantare 2023 bambikana impeta nshya zisa imbere y'abana babo, abuzukuru n'abuzukuruza babo.

Jeanette yagize ati: 'Ubuzima bw'urukundo ni bwiza cyane.

'Nibyiza kugira umuntu unyubaha. Nkunda gukora ikintu cyose hamwe na Len. '

Umugabo we mushya yagize ati: 'Twongeye gukundana.

'Twasomeye imivugo hamwe kandi twambikana impeta - Nagize amarangamutima nsomye uwanjye.

'Nari narenzwe n'urukundo namukundaga."



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/basubukuye-ubukwe-bwasubitswe-n-ababyeyi-babo-mu-myaka-60-ishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)