Batangiye kubarira igikombe! Igiciro cyo kure... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana ba Arsenal bakomeje kurota inzozi zo kubona ikipe yabo iterura igikombe cya Premier League kuri tariki 28 Gicurasi bakina na Wolves ku mukino wa nyuma. 

Kugeza ubu Mikel Arteta n'abasore be nibo bayoboye urutonde rwa shampiyona barusha Manchester City amanota 8 ariko aya makipe uko ari abiri afite umukino uzabahuza muri Mata ari naho benshi bavuga ko uyu mukino ari wo ushobora kuzagena utwara igikombe cya Premier League.

Ikipe ya Arsenal iheruka gutwara igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza muri 2004 aho yatozwaga na Arsène Wenger, bivuze ko uramutse ubaze neza imyaka 19 irashize, akaba ariyo mpamvu abafana n'abakinnyi bayo bakomeje gukanira ngo barebe ko bakuraho ayo mateka mabi.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza cyabyanditse, abafana ba Arsenal baguze itike y'umukino wa nyuma wa Arsenal batangiye kuyasubiza ku isoko bashaka kubona inyungu ihambaye. 

Umufana utari waraguze itike mbere akaba ayishaka ubu, ari kuyibona ariko ku mafaranga ari hejuru cyane. Kugeza ubu umwanya umwe uri kugurishwa ibihumbi 53 by'amayero kandi ubundi igura amayero 131 ari nayo mafaranga abari kuyasubiza bayaguze.


Igiciro cyo kwinjira ku mukino wa nyuma Arsenal izakina muri uyu mwaka w'imikino wa Premier League cyikubye inshuro nyinshi


Abakinnyi ba Arsenal bari gukora uko bashoboye kose ngo bazaterure igikombe



Amahirwe ni menshi ko Arsenal yatwara igikombe cy'uyu mwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127595/batangiye-kubarira-igikombe-igiciro-cyo-kureba-umukino-wa-nyuma-wa-arsenal-muri-premier-le-127595.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)