Benin yasohoye Amavubi mu kibuga amaguru adakora hasi adasoje imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu Amavubi ntabwo imyitozo ya nyuma yitegura Benin muri Benin yagenze neza, ni nyuma y'uko yasohowe mu kibuga nabi itayisoje ubwo babasukagaho amazi.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba w'ejo tariki ya 21 Werurwe 2023 itegura umukino w'uyu munsi wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 wo Benin igomba kwakiramo Amavubi uyu munsi saa 17h (za Benin) kuri Stade del'Amitié.

Nk'uko amategeko ya CAF abiteganya ni uko mbere y'amasaha 24, igihugu cyasuye kiba kigomba gukorera imyitozo kuri Stade izakira umukino.

Uyu mukino ugomba kuba uyu munsi saa 17h00' za Cotonou bikaba saa 18h00', Amavubi yahuye n'uruva gusenya ubwo yari mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino.

Habanje kuba imvururu n'itangazamakuru ubwo ryari ryanze gusohoka muri Stade nyuma y'iminota 15 bari bagenewe gusa ku munota wa nyuma ryaje gusohoka.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yaje gukomeza imyitozo agerageza tekinike azakoresha kuri uwo mukino.

Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, ikipe y'igihugu Amavubi yafunguriweho amazi yuhira ikibuga mu buryo butunguranye biba ngombwa ko imyitozo ihagarara.

Ni nako kandi ikipe y'igihugu ya Benin yari yinjiriye mu wundi muryango, maze abarimo Jules Karangwa bajya kubabaza ibyo bakora ariko biba iby'ubusa imyitozo isubikwa ityo itamaze n'isaha.

Ibyo byose nubwo byabaga hafashwe amashusho n'amafoto, FERWAFA ikaba yahise itanga ikirego muri CAF igaragaza akarengane yakorewe.

Imyitozo yari irimbanyije
Babafunguriyeho amazi birabarenga
Ikipe y'igihugu ya Benin yinjiranye Amavubi mu myitozo
Ubwo Jules Karangwa yabazaga abanya-Benin ibyo barimo gukora



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benin-yasohoye-amavubi-mu-kibuga-amaguru-adakora-hasi-adasoje-imyitozo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)