Bigereye ku isoko; urubyiruko rwasobanuriwe imikorere ya Sena (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Abasenateri bamurikiye ibikorwa byabo abagize Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu n'Umujyi wa Kigali n'abahagariye abandi mu Mashuri Makuru na za Kaminuza.

Sena yatekereje ku rubyiruko ari ukugira ngo ibagaragarize ibikorwa byayo, yakire ibitekerezo n'ibyifuzo byabo kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Ibiganiro byahuje urubyiruko n'Abasenateri byibanze ku iyubarizwa ry'amahame remezo ateganywa mu Itegeko Nshinga.

Senateri Dushimimana Lambert yasobanuriye urubyiruko ko amahame remezo yashyizweho hagamije gukosora imiyoborere mibi yaranze u Rwanda.

Ni imiyoborere mibi yatangiranye n'ubukoloni no mu gihe cya Repubulika ya mbere n'iya kabiri, byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko amahame remezo ari imirongo migari y'imiyoborere Leta y'u Rwanda n'Abanyarwanda biyemeje kugenderaho no kubahiriza: politiki, amategeko, gahunda n'ibikorwa bya Leta bigomba gushingira ku mahame remezo kandi bikaba bigamije ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Senateri Umuhire Adrie yasobanuye inshingano z'umwihariko za Sena n'uburyo igenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo binyuze mu gutora amategeko.

Hari kandi kugenzura ibikorwa n'imikorere bya guverinoma, gusura abaturage, kwemeza ishyirwaho ry'abayobozi no kugenzura imikorere y'imitwe ya politiki.

Agaruka ku mpamvu hateguwe iyi gahunda, Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda yagize ati 'Ni ikimenyetso cy'umwanya mwiza Leta y'u Rwanda iha urubyiruko muri gahunda igenera Abanyarwanda.'

Yakomeje agira ati 'Biragaragara ko urubyiruko ari icyiciro cy'Abanyarwanda kigomba gutegurwa bihagije, kuko ari rwo mbaraga n'amizero by'igihugu cyacu.'

Bigereye ku isoko

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe bagize yo kuganirizwa ku mikorere ya Sena, bakamenya uko amategeko atorwa, uruhare baba bagomba kuyagiramo nk'Abanyarwanda ndetse n'ibindi bikubiye mu nshingano za Sena.

Umuyobozi w'Abanyeshuri muri Akilah -Davis College, Muhakwa Legis, yagize ati 'Ahantu nk'aha, tuba dusanzwe tuhabona mu nkuru ariko iyo ubashije kuhagera, ni nko kwigerera ku isoko. Ni umwanya mwiza wo kuvoma ibyo nsangiza abandi banyeshuri bagenzi banjye.'

'Hari abumva ko ahantu nk'aha ari ahantu hafatirwa imyanzuro gusa, ahubwo nk'uko babitubwiye, abantu batanga ibitekerezo noneho imyanzuro igafatwa ikagirira akamaro abantu bose.'

Ngirimana Shadrack wiga muri Carnegie Mellon University Africa yagize ati 'Urubyiruko ni twe tuzaba Abasenateri b'ejo hazaza. Nibo bazatora aya mategeko; kuza hano bifasha kumva amategeko ariho ubu n'uko mu bihe bizaza hari ibyo twahindura kugira ngo abe aberanye n'icyo gihe kizaba kigezweho.'

Ngirimana avuga ko kuri ubu urubyiruko rutitabira ibikorwa bya politiki ariko igihe kigeze ngo ruhindure imyumvire kugira ngo mu gihe kizaza bazabashe gukomeza bafite ubunararibonye bakuye ku babakuriye.

Ati 'Nk'ubu niba ndi urubyiruko niba mbona uko abankuriye bakora mu bihe bizaza nzagira ubunararibonye igihe nzaba ndi mukuru ndimo no gutoza abazaba bari munsi yanjye.'

Umuhuzabikorwa Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu Nyamaswa Francis, yibukije urubyiruko ko rufite uruhare rwo kugendera ku mategeko no kubahiriza amahame ashyirwaho n'igihugu ndetse no kugira uruhare mu kuyumvikanisha muri bagenzi babo.

Urubyiruko rwafashe ifoto y'urwibutso na Perezida wa Sena
Urubyiruko rwagaragaje ko rwanyuzwe no kwitabira iri murikabikorwa rya Sena
Urubyiruko rwagaragaje ko rwanyuzwe no kwitabira iri murikabikorwa rya Sena
Imaniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite nawe yitabiriye ibi biganiro
Imurikabikorwa ryabereye mu cyumba cy'Inteko Rusange ya Sena
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa bya politiki
Senateri Dushimimana Lambert yasobanuriye urubyiruko ko amahame remezo yashyizweho hagamije gukosora imiyoborere mibi yaranze u Rwanda
Senateri Umuhire Adrie yasobanuye inshingano z'umwihariko za Sena n'uburyo igenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo binyuze mu gutora amategeko, kugenzura ibikorwa n'imikorere bya guverinoma
Umuhuzabikorwa Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu, Nyamwasa Francis



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigereye-ku-isoko-urubyiruko-rwasobanuriwe-imikorere-ya-sena-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)