Amakuru aturuka kumbuga nkoranyambaga aravuga ko Mama Nick yakoze impanuka ari hafi yiwe murugo agonzwe n'igare bakahamukura amerewe nabi cyane. Iyi mpanuka yayikoze mu mpera za kiriya cy'umeru ku ya 17 Werurwe 2023.
Ubusanzwe uyu mubyeyi yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y'Ingore, Giramata n'izindi nyinshi zirimo na filime y'uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n'abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.
Mu mwaka wa 2020 Mama Nick yahawe igihembo cy'umukinnyi wa filime uhiga abandi mu bagore 'Best Actress people Choice' muri Rwanda international Movie Awards People's mu birori byabereye muri Kigali Convention center . Iki gihembo yatsindiye kiri kurwego mpuzamahanga dore ko ibyo bihemboo byari byitiriwe n'abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya Uganda ndetse n'u Burundi. Icyo sinacyo gusa ahubwo anafite ikindi gihembo yahawe muri Isango Star nk'umukinnyikazi mwiza wa firime mu gihugu(Best Actress 2020).
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-ko-mama-nick-yakoze-impanuka-ikomeye