Biravugwa: Undi musirikare wa RDC yinjiye mu Rwanda arasa birangira ahasize ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusirikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze yinjiye hafi n'umupaka munini w'u Rwanda arasa ku basiRikare b'u Rwanda ahita araswa na Mudahusha wa RDF.

Ibi byabaye mu masaha ya saa 17h45 z'uyumugoroba nkuko byemejwe n'abaturage baturiye mu gace k'ahitwa mu makoro,mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu

Aba bavuga ko bumvise urusaku rw'amasasu yaturukaga hirya no hino ariko nyuma aza guceceka nkuko tubikesha Rwanda Tribune.

Ababyiboneye n'amaso bavuga ko umusirikare wa Congo abaturage batabashije kumenya umwirondoro we, wari hakurya ku ruhande rwa Congo yambutse umupaka, uhuza u Rwanda na Congo asuka urufaya rw'amasasu ku basirikare b'u Rwanda bari ku burinzi bwo ku kanunga bita(Tawa),buherereye mu mudugudu wa Mataba,Akagari ka Bugoyi ,umurenge wa Gisenyi.

Umuturage witwa Mukankuranga Epiphanie utuye hafi yaho byabereye yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare yahise araswa na Mudahusha wa RDF wari hejuru k'uburinzi,agahita apfa.

Uruhande rw'igisirikare cya RDF na FARDC ntacyo bari batangaza ku by'uyu musirikare.

Ijwi ry'Amerika ryo riravuga ko ayo masasu yamaze iminota 7 gusa ryavuze ko yavugiye ku mipaka ya Petite na Grande Barrriere gusa ngo hataramenyekana uwarashwe n'uwaraswaga.

Ku ruhande rw'u Rwanda ngo umutekano wahise ukazwa birenze.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/undi-musirikare-wa-rdc-yinjiye-mu-rwanda-arasa-birangira-ahasize-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)