Perezida Paul Kagame yavuze ko izamuka ry'ibiciro ku masoko mu Rwanda ryaturutse ahanini ku biri kubera ku isi ariko ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo bimanuke gusa ngo bitatwara umunsi umwe.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru,cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'imbere mu gihugu ndetse n'imibanire n'amahanga.
Perezida Kagame yabajijwe ikibazo kijyanye n'izamuka ry'ibiciro rikomeje kugaragara ku masoko mu Rwanda avuga ko rituruka ku bintu bimwe biva hanze y'igihugu, kubera ibirimo kuba ku Isi haba kure cyangwa hafi,bigira ingaruka hirya no hino.
Ati 'Umuntu yavuga ko igihugu cyacu, ubundi ibijyanye n'ubukungu muri rusange n'imibereho ishingiye kuri byo, byagendaga neza. Icyo dukora rero ni uguhera uko ibintu byagendaga neza,noneho tugashaka uburyo ibyo bimwe bitari mu maboko yacu twahangana nabyo.'
Yavuze ko ikipe ireba iby'ubukungu yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo imfashanyo zifasha mu kugabanya ibiciro biturutse mu bundi buryo nk'ibiciro kuri peteroli, aho byakabaye bizamuka.
Yagaragaje ko Leta yashyizemo amafaranga mu kugabanya ikinyuranyo cyarimo ndetse avuga ko bitwara igihe kugira ngo ibi biciro byongere gusubira mu buryo.
Yakomeje ati'Banki Nkuru y'Igihugu ifite uko ikora imibare yayo ku kiguzi cy'amafaranga, bifite nabyo uko byigwa bigakorwa kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka.
Bishobora no kongera kumanuka ariko nanone bitwara igihe, ntibyabaho umunsi umwe uko byakozwe, ndibwira ko ibintu biza gusubira mu buryo ariko bitwara igihe.'
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023, ugereranyije na Mutarama 2022.
i ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, ari nabyo bikoreshwa mu iteganyamibare ry'ubukungu mu Rwanda.
Iyi mibare yazamutse ku ijanisha ridakabije, ugereranyije n'uko mu Ukuboza 2022 byiyongereyeho 21,6%.
NISR yakomeje igira iti "Mu kwezi kwa Mutarama 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 12,6%."
Ni ibiciro byazamutse cyane bitewe n'ingaruka zifitanye isano n'izahuka ry'ubukungu nyuma y'icyorezo cya COVID-19, n'ingaruka zishamikiye ku ntambara y'u Burusiya na Ukraine.
Ibyo bikiyongeraho umusaruro w'ubuhinzi utarakunze kuba mwiza, kubera imihindagurikire y'ibihe.