Bishop Brigitte yihakanye ibyo gushishikariza abashakanye kurebana filimi z'urukozasoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte,yavuze ko abantu bumvise nabi ubutumwa yatanze kuko ngo atashishikarije abashakanye kureba filimi z'urukozasoni nkuko bamwe babyumvise.

Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Shene ya YouTube ya 3D TV, Bishop Mukanziga, yavuze ko abashakanye bakwiriye kwitabaza murandasi [internet]bakiga uburyo bushya bwo gutera akabariro bubabereye aho gusenya ngo nuko mu buriri bitagenze neza.

Ati 'Abashakanye bakwiye kwicara bakavuga bati wenda ntabwo ubu buryo butubereye, dushobora gukora ubu n'ubu. Umwe wenda akavuga ati simbuzi bakitabaza internet, bakarebaho, bakareba video zitandukanye bakabyiga bakabikora […] urugo rukagenda neza.'

Aya mashusho akimara kujya hanze,benshi bahise bumva ko uyu mushumba yasabye abashakanye kureba filimi z'urukozasoni gusa uyu yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko atari byo yashakaga kumvikanisha.

Ati 'Njyewe sinigeze mvuga pornographie, abanyamakuru baba biyandikira ibyo bishakira. Ngira ngo wumvise ikibazo yambajije, rero nashakaga kumvikanisha ko uburiri cyangwa igitanda bidasenya ingo z'abubatse, ari ibintu bo ubwabo bagombye gushyira hamwe nk'abantu babana bakaba bakifashisha ikoranabuhanga dore ko igihugu cyateye imbere. Gatanya zikagabanuka aho kuba basenya kubera igitanda.'

Yavuze ko icyo yari agamije ari ugutanga ubutumwa bugamije kugabanya umubare wa za gatanya mu miryango biturutse ahanini ku kutanyurwa mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

Ati 'Ubutumwa nashakaga kumvikanisha ni ukugira ngo umuryango wubakike he kubaho gatanya ziturutse mu kuba abantu baryamana mu buryo butabashimishije bombi kandi ari bakuru, ari abanyabwenge ndetse bashobora kubiganiraho bo ubwabo bakifatira umwanzuro.'

Yakomeje agira ati 'Intego nyamukuru ni ukurwanya gatanya iturutse mu mibonano mpuzabitsina itabanyuze ariko sinigeze mvuga ijambo pornographie.

Iyo umuntu atavuze ikintu, uba wumva ntacyo bitwaye kuko umuntu yagombye kumva ikiganiro cyose. Niba ubutumwa natanze ntarigeze mvuga pornographie kubera iki ari yo batwaye. Ntabwo nigeze mvuga pornographie n'ukuri.'

Bishop Mukanziga yashimangiye ko itorero ryubakwa uhereye ku kubaka umuryango utekanye kandi ko abantu bakwiye kubanza kubisobanukirwa.

Ati 'Ireme ry'itorero ni umuryango. Ireme ry'igihugu ni umuryango, tutawufite tuba tubura byinshi. Njyewe mpangayikishwa na gatanya kurenza ibintu byose, kuko itera ibibazo byinshi.'

Yagagaje ko gatanya zigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw'abashakanye ndetse zikagira ingaruka ku babakomokaho ndetse n'itorero muri rusange bityo ko bikwiye guhagurukirwa.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/bishop-brigitte-yihakanye-ibyo-gushishikariza-abashakanye-kurebana-filimi-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)