Bisi zirenga ½ zakuwe mu muhanda: Akaga kagwiriye Urwego rwo gutwara abagenzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe bishize abagenzi bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara cyangwa abazivamo berekeza i Kigali, binubiraga ko imodoka zabuze ku buryo hari n'abarara muri gare bategereje ko mu gitondo babaheraho.

Mu Mujyi wa Kigali, ikibazo kigaragara iyo werekeje amaso mu bigo abagenzi bategeramo imodoka cyangwa ku byapa ahahora imirongo miremire bitewe n'uko zatinze kubageraho.

Ibi ariko bifite ikibyihishe inyuma nk'uko ishyirahamwe ry'ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi no mu Ntara, ATPR ryabitangaje mu ibaruwa ryandikiye Minisitiri w'Intebe.

ATPR igizwe n'ibigo 27 bitwara abagenzi harimo 25 bikorera mu ntara n'ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu Mujyi wa Kigali. Ahagana mu mpera z'umwaka ushize byavugwaga ko ibi bigo bifite imodoka zigera ku 1350.

Muri iyo baruwa, ATPR ivuga ko ibigo biyigize byazonzwe n'ibibazo bitandukanye biturutse ku kudahabwa nkunganire yashyiriweho umugenzi hagamijwe koroshya igiciro cy'urugendo uhereye mu bihe bya Covid-19.

Iyo nkunganire ingana n'amafaranga y'u Rwanda icyenda ku kilometero kimwe mu gihe umugenzi yiyishyurira 21 Frw ku kilometero.

Ni icyemezo cyatangajwe n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA ku wa 21 Ukwakira 2020, ko ibiciro bigabanyijwe kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 ahubwo leta yemera kunganira umugenzi yishyura ikinyuranyo ku bigo bitwara abagenzi.

ATPR yatangaje muri iyo baruwa ko mu gihe cyose gishize iyi nyunganizi ibi bigo bitigeze biyihabwa ku gihe ndetse ubu amezi arenga atanu akaba ashize bitayihabwa. Ni ukuvuga ko ari uguhera mu Ukwakira 2022 kugeza muri Gashyantare 2023.

Iki kibazo cyatumye bimwe mu bigo bitwara abagenzi biparika imodoka ndetse izirenga kimwe cya kabiri kuri ubu ntizikiri mu muhanda.

Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Hashingiwe ko bamwe mu batwara abantu bari kugenda baparika imodoka zabo, ubu izirenga kimwe cya kabiri zimaze guhagarara kubera kubura ubushobozi, ibirarane by'imyenda bafite muri banki ndetse n'imyenda y'aho banywera mazutu n'ababaha ibyo gukora imodoka zapfuye (Spare parts) ikomeje kwiyongera.'

Ibi bigo kandi ngo biremerewe n'ibirarane by'imishahara ndetse imanza zifitanye n'abakozi babyo zikomeje kwiyongera kubera kutabahemba.

Ibi byose ngo ni yo ntandaro ya serivisi mbi ihabwa abagenzi kandi ngo hari impungenge ko mu gihe cyo gutwara abanyeshuri bizahura n'ikibazo kirenze icyo byahuye na cyo ubushize.

ATPR yabwiye Minisitiri w'Intebe ko abanyamuryango bayo bagerageje kwihangana ariko ko ubu ubushobozi burarangiye bakaba basaba guhabwa iyo nyunganizi. Bitabaye ibyo ngo hari ibigo bishobora gufunga kubera kubura ubushobozi bwo gukora umwuga wo gutwara abantu.

Aho abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali imirongo ihora ari miremire

Minecofin na yo yatuwe ibibazo nk'ibi

Ibikubiye mu ibaruwa ya ATPR bijya gusa n'ibyo ibigo bitwara abantu mu Mujyi wa Kigali byandikiye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi ku wa 10 Werurwe 2023 bitabaza kubera ibibazo bibyugarije.

Ibyo bigo ni Jali Transport Ltd, Kigali Bus Services Ltd na Royal Express Ltd.
Mu ibaruwa yabyo bivugwa ko umutwaro w'ikiguzi cy'urugendo wavanywe ku muturage wikorezwa ibigo bibatwara mu myaka ibiri ishize.

Na byo bivuga ko bitigeze byishyurwa nkunganire ku gihe ndetse ko byateje ibihombo by'ubwoko bwose birimo ibihano by'ubukererwe ku nguzanyo byafashe mu mabanki, serivisi mbi ku bagenzi, kunanirwa kongera imodoka zitwara abagenzi n'ibindi.

Ibi bibazo ni byo byasubije inyuma urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ku buryo kuruzahura bigoye nk'uko tubisoma muri iyo baruwa.

Ibi bigo na byo ngo bifitiwe umwenda w'amezi atandatu uhereye mu Ukwakira 2022 ukageza muri Werurwe 2023 ku buryo ibintu bizarushaho kuba bibi nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

Twagerageje gushaka ubuyobozi bw'Uwego Ngenzuramikorere, RURA ariko ntibaragira icyo bavuga kuri ibi bibazo.

Perezida Kagame yatanze umurongo

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, ubwo yarahizaga Perezida mushya wa Sena, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo gutwara abantu n'ibintu mu gihugu kimaze iminsi cyinubirwa n'abagenzi. Icyo gihe yasabye abayobozi babishinzwe kugishakira igisubizo.

Ati 'Numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abantu. Ibyo ni ibyo numva hanze mu baturage mu babishinzwe ntawe urakingezaho. Muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye ikibazo uko giteye, mugishakire umuti gikemuke kive mu nzira.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano mu mpera z'ukwezi gushize, yavuze ko ikibazo cyo gutwara abagenzi kimaze iminsi muri Kigali, cyafashe indi ntera kubera imodoka zagiye zisaza, kuzisimbuza bikagorana.

Icyo gihe yavuze ko mu gihe kitarenze amezi atatu, mu mihanda y'Umujyi wa Kigali hazongerwamo imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 kandi ko hanateganywa byinshi mu gukemura ibibazo bigaragara mu ngendo zijyana abantu mu ntara.

Ibibazo mu rwego rwo gutwara abantu byageze no mu byerekezo byo mu Ntara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-zirenga-%C2%BD-zakuwe-mu-muhanda-akaga-kagwiriye-urwego-rwo-gutwara-abagenzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)