Uyu muhanzi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo zirimo 'Funga Macho' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 yerekeza mu gihugu cya Kenya.
Umwe mu bashinzwe inyungu za Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi 'Yerekeje muri Kenya gukorana indirimbo na Bien-Aime wo muri Sauti sol hamwe na Bahati.'
Bruce Melodie aherutse kugira uruhare mu kubyutsa umubano hagati ya Harmonize na Bahati nyuma y'igihe cyari gishize badacana uwaka.
Bien Aimé Baraza ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie aherutse i Kigali ari kumwe n'itsinda rye rya Sauti Sol aho basusurukije ibirori bya Basketball. Banitabiriye umuhango wo Kwita Izina.
Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1987, ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa gitari n'umuhanga mu gucuranga piano.
Mu Ugushyingo 2021, afatanyije na Aron Rimbui basohoye album bise 'Bald Men Love Better'. Ari kumwe na Sauti Sol bakoze indirimbo nka 'Lil Mama', 'Suzanna', 'Kuliko Jana', Short N Sweet' n'izindi.
Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Bien-Aime nyuma y'uko muri Werurwe 2022 byari byatangajwe ko ari gukorana indirimbo na Sauti Sol.
Icyo gihe bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu, byavugaga ko Sauti Sol yanyuzwe n'uburyo Bruce Melodie yitwaye mu gitaramo yakoreye mu kabyiniro ko muri Kenya.
Si ubwa mbere, Bruce agiye muri Kenya, kuko aheruka kuhakorera urugendo rwo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru birimo nka Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.
Bahati ni umuririmbyi w'umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye y'abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu y'amavuko.
Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we n'abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati 'Byari bigoye cyane.'
Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy'umuhanzi wa Gospel mu bihembo Afrima Awards.
Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.
Bahati uzwi mu ndirimbo nka 'Mama' asanzwe afite umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite, anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.
Ati 'Kuba tubanye imyaka umunani (n'umugore we) binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.'
Bruce Melodie yafashe indege yerekeza muri Kenya aho agiye gukorera indirimbo ebyiri
Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya KigaliÂ
Bien Aimé Baraza ategereje Bruce Melodie kugira ngo bakoranye indirimboÂ
Bahati uri mu baririmbyi bakomeye muri Kenya agiye gukorana indirimbo na Bruce MelodieÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SELUBARA' YA BRUCE MELODIE