Bwa mbere Bijoux yavuze ku cyatumye atandukana na Lionel Sentore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Bijoux yagiranye na inyarwanda yabajijwe ikintu cyatumye urugo rwe na Lionel ruhita rurangira, avuga ko yanze kwibeshya kandi we kwibeshya bitabaho. Yirinze kuvuga icyo bapfuye nyirizina gusa avuga ko yari yagerageje.

Abajijwe niba yemera ko hari icyaha kitajya kibabarirwa?

Mu gusubiza Aline yavuze ko adashobora na gato kubabarira Lionel ku mpamvu y'uko icyaha yamukoreye atashatse guhita atangaza.

Yagize ati: ''Bajya bavuga ngo njye sinjya ngira inzika, uzi impamvu umuntu umubabarira hashira imyaka ukamwibutsa. Rero impamvu nshobora gufata umwanzuro wo kubana nawe ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ingeso mbi zawe ndazihanganira, n'ingeso mbi zawe ndazemeye. Impamvu mvuga ngo njye sindi bubane nawe ni uko hari ingeso mba nakubonyeho ntashobora kwihanganira. Rero hari ikinyoma umuntu abeshya kikaba icy'ubuzima bwose.

Aline asobanura icyo kibazo, yagihuje n'urugero rw'uko utaza ngo uhohotere umwana we umukuremo ijisho ngo umubwire ngo mbabarira. Yasobanuye ko adashobora kukubabarira ndetse n'ubwo yakubabarira ariko byaba ari ukukwikiza.

Aline yakomeje avuga ko ibyo yakorewe byari nko gukinisha amarangamutima ye ikirenze hakazamo imiryango ndetse n'abantu bakuru bikaba ari ibintu bigoye kubibabarira cyane iyo wabikorewe nuwo ukunda.

Muri iki kiganiro Bijoux yahakanye amakuru yose yagiye avugwa ndetse ashimangira ko nibyo Lionel yagiye avuga byose ko ari ibinyoma gusa ngo kuri we yafasheumwanzuro wo guceceka ntasubizanye n'abavuga.

Bijoux avuga ko umwanzuro yafashe wo gutandukana na Lionel byari ukwirinda kubabara ubuzima bwe bwose kuruta uko yababara igihe gito.

Bijoux ati "Ni byo nkubwira nyine njyewe umwanzuro nafashe nari nzi ko ibyo bintu bizavugwa nkicara nkareba amagambo azavugwa nkumva ni ibintu
bizaba birenze ubwenge bwa bamwe na bamwe ndetse nanjye ubwange. Ariko nanone aho kugira ngo umuntu abeho yibeshya ntabwo ari byo ngo
mbwize abandi ukuri kandi njye ndikwibeshya.''



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-bijoux-yavuze-ku-cyatumye-atandukana-na-lionel-sentore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)