Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo uyu muhanzi yasangije abamukurikira amafoto ateruye umwana we Myla Ngabo arikumwe na Mama we mu byishimo byinshi ,maze agira ati' Imana yampaye umufasha mwiza , mba mu ijuru rito'.
Aya mafoto yakuruye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, arimo nay'uwitwa Anitha Pendo wishimiye cyane uyu mwana .
Myla Ngabo niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, ndetse uyu mwana akaba yarerekanye igikundiro cyinshi ubwo yagera ku isi.
Myla wujuje umwaka umwe w'amavuko
Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfra bibarutse umwana w'umukobwa.
Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.
Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.
Meddy yerekanye amwe mu mafoto yaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imfura ye Na Mimi
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.
Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.
Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.