Bwa mbere Prince Kid yahamije ko amajwi yasakajwe aganiriza Miss Muheto ko ari aye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Prince Kid uregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, yavuze ko yizeye ubutabera buboneye, cyane ko n'Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yatanze ubutabera akamugira umwere.

Yavuze ko umutangabuhamya uvugwa nka VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko hari abatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.

Yagaragaje ko yagiranaga amasezerano y'imikoranire n'abitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bityo ko ntaho yari guhurira nabo ngo abakoresheho ububasha nk'uwateguraga irushanwa.

Yemeye ko amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asaba icyiswe "happiness" ari aye, ariko avuga ko atazi uwayafashe, ndetse ko hari ibyakuwemo, kuko icyo kiganiro kitari icyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Yagaragaje ko aba bakobwa bitabiriye iri rushanwa bahura n'imbogamizi zitandukanye, nk'abaritegura bakabibafashamo.

Yatanze urugero rwa Miss Muheto Divine wigeze kubwirwa n'umwe mu bagize akanama nkemurampaka ngo "wa mukobwa we uri mwiza", ko yagiriwe inama zimufasha kumenya uko yitwara ku gitutu byamuteye.

Kuri VMF, Prince Kid yagaragaje ko uhereye mu rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, inkiko zagiye zifata icyemezo ko nta mpamvu zatuma akurikiranwaho kumuhoza ku nkeke, cyane ko ikimenyetso cyatanzwe ari inyandikomvugo gusa.

Yagaragaje ko izo nyandikomvugo zivuguruzanya kandi ugasanga arizo ubushinjacyaha bushingiraho. Yashimangiye ko ibikorwa byose ubushinjacyaha buvuga ko bigize ibyaha, bitigeze bibaho.

Ati "Mbihakaniye imbere y'urukiko, ibyo bikorwa ntibyabayeho."
Prince Kid yagaragaje ko ubutumwa bwanditswe bumubaza niba yaryamana n'umuntu bakorana bikavamo, butari mu kiganiro yagiranagaho n'uwo mukobwa wamureze.
Yagaragaje ko byari akagambane, kuko ubwo butumwa bwasanzwe gusa muri telefoni y'uwatanze ubuhamya ku bushinjacyaha, TGF.

Ati "Ni icyo bakoreshaga kugira ngo bantere icyasha. Ikigaragara cyo sibo bayafashe. None se mu bunararibonye bw'Ubugenzacyaha bwacu, ayo majwi yagiye hanze ate ko nari ntaranaburana?"
Me Nyembo Emelyne na we yunze mu ry'uwo yunganira ati "twe twizeye ubutabera", asaba urukiko kuzita ku bimenyetso byafashwe mu buryo bwemewe.
Yagaragaje ko umukobwa washinje Prince Kid yamufatiranye n'ubukene muri Covid-19, atari byo, kuko muri icyo gihe Leta yatangaga ubufasha ku bantu b'amikoro make.

Me Kayijuka yagaragaje ko abatangabuhamya barimo VNF, TTF, bahurije ku gisubizo kimwe ubwo babazwaga icyakorwa ngo irushanwa rigende neza, bagahuriza ku gisubiza ko ryakamburwa usanzwe aritegura, rigahabwa abagore.
Zimwe mu ngingo z'ubujurire.

Ubushinjacyaha bwatanze ingingo esheshatu z'ubujurire zigaragaza ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yitiranyije ibintu bigize icyaha, cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yanavuze ko hari ibimenyetso byirengagijwe, nk'uko imvugo z'abatangabuhamya batandukanye barimo abahawe nimero za TBF, TGK, TFK, na VDF, zaragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku guhohotera abakobwa, irimo kuba yarabajyanaga iwe.

VDF kandi yagaraje ko hari aho Prince Kid yageze agahagarika imishahara ya bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu gisa no kubatera ubwoba, bitewe n'ububasha yari abafiteho.

Ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n'icyaha cy'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari amajwi yafashwe umucamanza akayanenga ku kuba nta raporo iyaherekeza, kandi nta gishobora kugaragaza ko akomoka ku wo yitirirwa, bityo ubushinjacyaha bukabona ko ari intege nke z'urukiko.

Hari kandi ubutumwa bwagiye buhererekanwa hagati ya VBF na Ishimwe Dieudonné, n'ibindi bitandukanye. Ubushinjacyaha bwanenze uburyo urubanza mu rukiko rwa mbere rwaciwe, bugaragaza ko habayeho kubogamira ku uregwa.

Me Nyembo yagagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso byateshejwe agaciro, byaturutse ku kuba nta shingiro bifite.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hagiye habaho gushingira ku bimenyetso bidahuje kamere n'icyaha.

Bwagaragaje ko Urukiko rwagize ihame ibyo Ishmwe Dieudonné avuga ko atemera icyaha, bukabifata nko kuba rwarasinziriye aho gukora inshingano zarwo.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gushingira ku bimenyetso bigize kamere y'icyaha, aho gushingira ku mvugo z'abatangabuhamya zavuguruzanyaga.

Nyuma y'impaka z'urudaca iburanisha ryimuriwe ku wa 28 Mata 2023 kubera umwanya muto ababuranaga bagize, ndetse no kuba hari ibindi bimenyetso byabonetse bikeneye gusesengurwa. Urubanza ruzasubukurwa saa tatu za mu gitondo.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné, ahita anafungurwa nyuma y'amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwambere-prince-kid-yahamije-ko-amajwi-yasakajwe-aganiriza-miss-muheto-ari-aye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)