Bwije nkoze iki?, Gahunda nshya yitezweho gukemura ibibazo by'abaturage i Ngoma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangijwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Ngoma. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kwiyemeza bijyanye n'ibikorwa, imibare, ibipimo, imihigo, ingamba, igihe n'ingaruka.'

"Bwije nkoze iki?" izafasha abayobozi bose kujya bisuzuma bakareba icyo bakoze buri munsi yaba mu gukemura ibibazo by'abaturage, kugira icyo bakora ku mihigo n'ibindi bibazo bitandukanye bigaragara aho bayobora.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho byinshi mu kongera uburyo bwo gukemura ibibazo by'abaturage no kwesa imihigo ku bayobozi bamwe na bamwe byajyaga bigaragara ko bakiri inyuma.

Yakomeje avuga ko buri muturage iyi gahunda imureba kuko azajya abyuka yirirwe akora ariko nibigera ku mugoroba yiherere arebe nibura icyo umunsi bwije umusigiye.

Niyonagira yavuze ko na buri muyobozi ari uko azajya agera ku mugoroba akayikoresha akareba icyo bwije akoreye umuturage cyangwa icyo yakoze ku mihigo.

Ati 'Bizatuma nta muyobozi ugira ubunebwe kuko uzajya wicara niwisuzuma uvuge uti 'Bwije nkoze iki?'. Ni iki nagezeho umunsi wose? Ubu dusanzwe dufite uburyo tugenzura abayobozi twifashishije raporo batanga mu kurangiza imanza, gukurikirana ibibazo by'abaturage, Ejo Heza, mituweli n'ahandi henshi. Aho hose tuzahagenzura umunsi ku munsi, ikindi tuzajya tunifashisha ikoranabuhanga mu kureba icyo bwije bakoze.'

Yavuze ko bifashishije iyi gahunda nibura buri munsi umuyobozi azajya atanga raporo y'ibyo yakoze n'ibyo azakora kugeza atanze serivisi nziza ku baturage.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bitabiriye iyi nama bavuze ko iyi gahunda izabafasha kwesa imihigo no gukurikirana ibibazo by'abaturage umunsi ku munsi.

Ndagijimana Jean d'Amour uyobora Akagari ka Nyinya mu Murenge wa Rukira yavuze ko iyi gahunda bayitezeho kubafasha kongera imikorere mu kazi kabo.

Yavuze ko nibura ngo yitezweho guhwitura buri muyobozi akamenya gukorera ku mibare n'ibipimo mu kwita ku baturage ayoboye no gukurikirana imihigo buri munsi.

Nyiransengimana Hervanie uyobora Akagari ka Munege mu Murenge wa Gashanda we yavuze ko Gahunda ya "Bwije nkoze iki?" bayitezeho kubafasha gukemura ibibazo by'abaturage batajenjetse.

Depite Nyirahirwa Veneranda, witabiriye iyi nama, yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bagendeye ku bipimo n'imihigo ngo kuko ari byo byabafasha kureba neza ibibazo bihari.

Muri iyi nama abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari 38 muri 64 bahawe moto nshya zizabafasha mu kurushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo mu buryo bwihuse. Abandi basigaye na bo bazazihabwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Izi moto bahawe zanajyanye no kubongerera ibihumbi 50 Frw ku mushahara wabo nk'uko byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma kugira ngo abafashe kuzishyura no kubona lisansi mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko Bwije nkoze iki? ari gahunda yitezweho gukemura ibibazo by'abaturage
Inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Ngoma yize ku 'Kwiyemeza bijyanye n'ibikorwa, imibare, ibipimo, imihigo, ingamba, igihe n'ingaruka'
Depite Nyirahirwa Veneranda yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bafite
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku rwego rw'ibanze mu Karere ka Ngoma
Ba gitifu bashimye ko bahawe moto zizabafasha mu ngendo zabo
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari 38 muri 64 bahawe moto mu gihe abandi bakiri gutekerezwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwije-nkoze-iki-uburyo-bushya-bwo-gukemura-ibibazo-by-abaturage-b-i-ngoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)