Ni mu gikorwa cyabaga ku nshuro ya mbere cyabereye muri Onomo Hotel, iri muri Hotel zikomeye ziri mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyahuriyemo abakinnyi ba filime batandukanye, abaririmbyi, ababyinnyi n'abandi benshi bafite aho bahuriye n'imyidagaduro cyane ko ari ko ari igisata kinini.
Nyuma y'iki gikorwa, Kalinda Isaïe ukuriye KA Bright Business Group, yateguye ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko byagenze neza ugereranyije n'uko byatangwaga ku nshuro ya mbere.
Ati 'Muri rusange byagenze neza ndetse uko twabitekerezaga hari ikiburamo. Umuntu ashobora kubireba akabona ari byiza ariko nk'utegura uba uzi icyo akeneye n'aho abona ashaka ko ikintu kigera n'uko kingana akavuga ati hari icyo mbona kibura.'
'Ariko hari ikintu ukora ukavuga uti nta kindi cyo kurenzaho nari mfite, njye ndabona byagenze neza ariko hari ibindi byakagombye kuba byiyongereyeho.'
Yakomeje avuga ko gutegura ibihembo, isomo rya mbere bakuyemo ari uko bivunanye kandi bigoranye, kandi kikaba atari ikintu kigomba gukorwa n'umuntu umwe, ndetse abantu benshi bakaba bafite uburambe muri byo.
Icya kabiri yavuze ko ahantu ho gukorera ibitaramo byo gutanga ibihembo nk'ibyo batanze bigoranye. Ati 'Ni kimwe mu bintu bikwiriye gukorerwa ubuvugizi ku buryo hakabonetse ahantu hakwiranye n'ibikorwa nk'ibi bigitangira.'
Yavuze ko nyuma yo gutanga ibi bihembo batagiye gucika intege kuko bashaka guhera ku byo babonye ubu bakabyigiraho.
Ati 'Ikiriho cyo ntabwo navuga ko uyu munsi tugiye gutanga ibihembo ngo duhite turekera, turahera ku byo tubonye uyu munsi n'ibyo dufite ubutaha tuzakomerezeho tuzatange ibindi bihembo kandi ku buryo bizagenda neza kurusha iyi nshuro.'
Yavuze ko ibindi bihembo nk'ibi bizatangwa ku nshuro ya kabiri guhera ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka kugeza muri Werurwe umwaka utaha.
Uko ibihembo byatanzwe:
Best Male Artist of Year: Juno kizigenza
Best Female Artist of The Year: Bwiza
Upcoming Male Artist : Jowest
Upcoming Female Artist: Nadia
Best Actor of The Year: Davy Carmel
Best Actress: Swalla
Best Male Comedian: Mitsutsu. Uyu musore igihembo yahawe yacyihereye Killaman wamuzanye mu byo gukina filime zisetsa.
Best Female Comedian: Aisha
Best Poet of the Year: Rumaga
Best Upcoming Male Comedian: Mubi Cyane
Best Upcoming Female Comedian: Umurerwa Aziza Nana Nailla
Best Poetess of the Year: Carine Maniraguha
Best Dancer of the Year: JoJo Breazy
Best Female Dancer of the Year: Divine Uwayezu
Uretse ibikombe abegukanye ibihembo nk'icy'umuhanzi w'umwaka n'umuhanzikazi w'umwaka, bose indirimbo mu buryo bw'amajwi.
Abakizamuka bose bazishyurirwa indirimbo imwe, imwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.
Abakinnyi ba filime n'abatera urwenya bose bazakora umushinga bazahuriramo.
Ibi bihembo bitegurwa na KA Bright Business Group.Â
Ikora ibikorwa bitandukanye aho icyitwa Rwanda Theatre and Business School, batunganya filime, bagakora indirimbo mu buryo bw'amajwi, bafite ikinyamakuru cyiswe Brightrwanda.com, bahuza abakinnyi nyarwanda n'abo ku rwego mpuzamahanga n'ibindi.Aisha yahembwe nk'umukinnyi wa filime zisetsa w'umukobwa w'umwaka Mitsutsu yahawe igihembo cy'umukinnyi wa filime zisetsa w'umuhungu w'umwaka gusa igihembo cyatahanywe na Killaman nyuma yaho uyu musore avuze ko kubera ukuntu yamufashije ariwe wari ugikwiyeMitsutsu uzwiho gukunda agatama yatahanye ikarito y'ikinyobwa cyitwa Ikosora Swalla yabaye umukinnyi mwiza w'umwaka Ibitwenge byari byose kuri Swalla Swalla atambuka ku itapi itukura Davy Carmel yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umugabo w'umwaka Nadia yahawe igihembo nk'umuhanzikazi ukizamuka Bwiza yafatiwe igihembo kubera ibitaramo yagiyemo mu Burayi InyaRwanda niyo yahaye igihembo Juno Kizigenza Davy Carmel ku itapi itukura Miss Nyambo aramutsa abakunzi be Dr Nsabi asuhuza abakunzi be Mitsutsu ahorana udushya Muniru atambuka ku itapi itukura Bamenya niwe wayoboye ibi birori Bahavu n'umugabo bari bitabiriye. Aha barebanaga akana ko mu jisho Divine Uwayezu niwe wahize abandi bakobwa mu kubyina Kalinda ukuriye sosiyete yateguye iki gikorwa ashimira abitabiriye Ahabereye iki gikorwa Mubi Cyane yashimiye se [uyu bari kumwe] ko yamwihanganiye mu gihe yatangiraga gukina filime. Uyu musore yashimiwe nk'uri kuzamuka neza muri uyu mwugaRumaga yabaye umusizi w'umugabo mwiza Umurerwa Nailla yashimwe nk'umukobwa uri kuzamuka neza mu gukina filime Rumaga yafatanye ifoto n'abasizi bagenzi be Jojo Breazy yahize abandi basizi b'abagabo Carine Maniraguha yahembwe nk'uvuga imivugo mwiza w'umugoreÂ
Ushaka andi mafoto wakanda hano
AMAFOTO: SANGWA Julien