Ushobora kwibaza ngo ese strock n'iki cyangwa se iterwa n'iki?
Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.
Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze
Ubwoko bwa stroke.
1.Ischemic strokes
Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.
2.Hemorrhagic strokes
Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.
3.Transient Ischemic attacks (TIAs)
Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.
Ibiranga stroke ugomba kwitondera.
Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;
Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy'umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice.
Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu
Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye
Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi
Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
Guhorana isereri
Uburibwe bw'umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu
Uburyo ushobora kwirinda stroke
Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.
Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n'iyi ndwara:
Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho
Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n'imboga
Kwirinda inzoga
Niba unywa cg uba hafi y'unywa itabi bihagarike
Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n'ibiryo bicisha mu nganda.
Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk'amafi, isambaza n'ibindi.