Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kubera ikibazo cy'amahoteli yaho ari hasi.
Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri,CAF yamumenyesheje ko umukino w'Umunsi wa Kane w'u Rwanda na Bénin utazabera i Huye.
Ati 'CAF yakiriye ikirego cy'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin ko nta hoteli z'inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n'abayobozi muri aka gace kavuzwe.''
CAF ivuga ko nyuma y'igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n'ibisabwa.
Ikomeza iti 'Nk'uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z'inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n'abayobozi mu gihe cy'imikino y'amakipe makuru ya CAF.''
CAF yabwiye FERWAFA ko nubwo yamenyeshejwe iki kibazo mbere, nta kigeze gikorwaho mbere.
Yamenyesheje ko 'Stade ya Huye itazakoreshwa ku mukino w'Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.''
Iki cyemezo cyanatumye hanzurwa ko umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Cotonou.
CAF iti 'Bitewe n'uburyo imikino yegeranye, Stade de l'Amitié Mathieu Kérékou y'i Cotonou ni yo izakira umukino w'Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.''
CAF isaba nibura Hoteli 3 z'inyenyeri enye zo gucumbikira amakipe 2 n'abasifuzi.I Huye nta yahari ariyo mpamvu u Rwanda rwangiwe kwakira uyu mukino.
Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Huye, mu ntangiriro z'icyumweru gitaha ku wa 27 Werurwe 2023.