Perezida Kagame yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.
Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI, batoranyijwe guhabwa igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka "CAF President's Outstanding Achievement Award 2022".
Iki gihembo Perezida Kagame yagishyikirijwe na Perezida wa FIFA,Gianni Infantino na Perezida wa CAF,Patrice Motsepe.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, ni yo itanga iki gihembo ku babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru kuri uyu mugabane.
Ibirori byo gushyikiriza Perezida Kagame iki gihembo nk'uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere siporo byabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2023,byabereye i Kigali ahagiye kubera Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe muri Kigali Convention Centre.
Iyi nteko ni yo izemerezwamo Gianni Infantino nk'ugomba kuyobora FIFA muri manda y'imyaka ine nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya nk'umukandida rukumbi.
Buri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru ribarizwa muri FIFA ryemerewe kohereza i Kigali abantu batatu barihagarariye muri iyi nama.
Abayobozi b'amashyirahamwe bose hamwe baturutse mu bihugu 209 bibarizwa muri FIFA, bazaba baherekejwe n'abandi bafite aho bahuriye n'iri shyirahamwe ku buryo bazaba basaga 2000.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye amashyirahamwe isobanura ibikorwa by'Inama rusange yayo, ku ngingo yayo ya kane igaragaza agahimbazamushyi kazahabwa abazitabira iyi nama.
Igira iti 'FIFA yiteguye kwishyura ku munsi insimburamubyizi ingana na $250 [asaga 250,000 Frw] kugeza ku $1000 [asaga 1,000,000 Frw] kuri buri wese uzagira uruhare mu guhagararira umunyamuryango wa FIFA cyangwa uw'Impuzamashyirahamwe wese uzagaragara i Kigali.'
Bitewe n'uko iyi nama izamara iminsi ine, buri muntu uzayitabira iyi minsi yose azahabwa $1,000 niba ari mu cyiciro cy'abazagenerwa $250 ku munsi na $4,000 niba ari mu cyiciro cy'abazegenerwa $1000 ku munsi.
Abitabiriye bose bazagira uruhare mu bikorwa bizibanda ku munsi nyirizina, uzaba ukubiyemo ibikorwa bitandukanye byo gutegura ahazaza ha FIFA mu myaka iri imbere no gutora Gianni Infantino nk'umukandida rukumbi wiyamamarije kongera kuyobora iri shyirahamwe kuva mu 2016.
Bazarebera hamwe ingengo y'imari n'ibikorwa byakozwe mu 2022, hakorwe n'amatora yo kubyemeza. FIFA izagaragaza raporo z'ubugenzuzi na raporo ya komite nyobozi ya FIFA.
Nyuma y'ibi bikorwa byose, FIFA izagaragaza ingengo y'imari ya 2023-2026, ndetse ku buryo bwimbitse igaragaze n'iya 2024 by'umwihariko, mbere y'uko abanyamuryango babitorera bakabyemeza.