CAF yategetse FERWAFA ko Amavubi agomba kuzinga akarago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF yategetse Amavubi kuzakirira Benin muri Benin kubera ko i Huye nta Hoteli ihari yujuje ibisabwa.

Amavubi uyu munsi arakina na Benin muri Benin umukino w'umunsi wa 3 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Umukino wo kwishyura ukaba wagombaga kuzabera mu Rwanda i Huye ariko CAF ikaba yamaze kumenyesha FERWAFA ko iki kibuga nta hoteli ihari yakwakira amakipe n'abasifuzi.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa CAF yandikiye FERWAFA ni uko Benin yayimenyesheje ko Huye nubwo Stade yujuje ibisabwa ariko nta hoteli yujuje ibisabwa bityo ko nta mukino uzahabera.

Ubusanzwe CAF isaba byibuze hoteli 3 z'inyenyeri 4, ebyiri zakira amakipe n'indi y'abasifuzi.

Iti "Nk'uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z'inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n'abayobozi mu gihe cy'imikino y'amakipe makuru ya CAF.''

CAF yabwiye FERWAFA ko iki kibuga kitazigera gikoreshwa ku mukino wa Benin.

Iti'Stade ya Huye ntizakoreshwa ku mukino w'Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.''

Bakaba bahise bategeka u Rwanda kuzakirira Benin muri Benin kuri Stade del'Amitié kubera ko imikino yegeranye cyane.

Bati 'Bitewe n'uburyo imikino yegeranye, Stade de l'Amitié Mathieu Kérékou y'i Cotonou ni yo izakira umukino w'Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.''

Mu ntangiriro za Gashyantare 2023 CAF yari yasohoye u Rwanda ku rutonde rw'ibihugu bidafite Stade zemewe na CAF, FERWAFA yahise ijya gufata amafoto n'amashusho ibyohereza muri CAF na yo itanga uburenganzira bwo kuhakinira.

Stade Huye yanzwe na CAF



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yategetse-ferwafa-ko-amavubi-agomba-kuzinga-akarago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)