Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko gukina umukino wo kwishyura na Benin adafite Hakim Sahabo ari igihombo gikomeye ariko na none batamushyiraho igitutu.
Amavubi y'u Rwanda ejo azakira Benin mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.
Uyu munsi yakoze yakoze imyitozo yitegura umukino uzaba ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi bose bakaba bahari aho na Rubanguka Steve utarakinnye umukino ubanza kubera ibyangombwa na we ari kumwe n'abandi.
Mu bakinnyi bahamagawe batari kumwe n'abandi ni Hakim Sahabo wabonye ikarita itukura ku mukino ubanza wo banganyije 1-1.
Carlos Alós akaba yavuze ko kubura Hakim Sahabo ari igihombo gikomeye kuko ari umukinnyi ushobora gahindura umukino isaha iyo ari yo yose.
Ati "Sahabo ni umukinnyi ukiri muto, ni umukinnyi ufite impano buri wese arabizi. Yego kumubura ni igihombo gikomeye kuri twe kuko ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu mwanya muto."
Ariko na none yavuze ko yizera abakinnyi bose yahamagaye ku buryo atajya gushyira igitutu kuri Sahabo ukiri muto.
Ati "Nizera abakinnyi bose turi kumwe kandi nizeye ko bazabampa intsinzi n'aho ntabwo watanga urwitwazo ku mukinnyi ukinnye umukino umwe mu ikipe y'igihugu, ntabwo wamushyiraho igitutu, ahubwo igitutu ugomba kugishyira kuri kapiteni (Kagere)."
Kugeza ubu mu itsinda L, Senegal ni yo iyoboye itsinda n'amanota 9, Mozambique ifite 4, u Rwanda 2 mu gihe Benin ari 1.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/carlos-yagarutse-ku-gihombo-yagize-mbere-y-umukino-wo-ku-mukino