'Transit Centers' zigiye guhindurirwa izina; Guverinoma mu rugamba rwo kugabanya ubucucike n'ibigenderwaho mu kujyanamo abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yari yitabye Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, aho Minisitiri Musabyimana yari arimo kuganira na komisiyo ku isesengura rya Raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

Yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutegetsi bw'Igihugu, ikurikiranabikorwa n'isuzuma muri iyo minisiteri, Mulindwa Prosper.

Ni ibiganiro kandi byari byitabiriwe n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel.

Perezida wa Komisiyo, Nyirahirwa Veneranda yagaragaje ko mu isesengura bakoze hari aho basanze abantu bajyanwa muri ibi bigo kandi mu by'ukuri batagakwiye kuba babirimo.

Depite Nyirahirwa avuga ko ibindi bibazo babonye birimo ubucucike mu bigo binyurwamo by'igihe gito, kuba ibi bigo bya leta usanga bidacungwa neza ugereranyije n'iby'abikorera n'ibindi.

Ibindi bibazo bishingiye ku miterere y'ibi bigo aho usanga nta bikorwaremezo bifite, nta buryo bwo gufasha ababigororerwamo kubona amakuru ndetse no kwidagadura.

Komisiyo kandi yasanze ibigo binyurwamo by'igihe gito nta mpuguka mu bijyanye n'imitekerereza bifite ku buryo usanga uwagiyemo agiye kugororwa arinda ataha nta muganga cyangwa umufasha mu kumugira inama abonye.

Ikindi ni ikibazo cyatanzwe na Depite Nizeyimana Pio wagaragaje muri ibi bigo hagaragaramo abagore batwite ndetse n'abafite abana, bityo hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kubitaho.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hakwiye no gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura neza abo bagore kubera ko hari n'ababa bashobora gukora uburiganya bakabeshya ko batwite kugira ngo barekurwe.

Ati 'Hari abagore batwite byagaragaye ko bajya bagaragara muri kiriya kigo ariko ndagira ngo mbabwire ko hari n'abagore bashobora kwitwitisha kubera ayo mafuti cyangwa amanyanga, kugira ngo baborohereze bashobore kuba bataha.'

'Hari n'abagore batira abana, ukamucaho mu kwezi kwa mbere afite uruhinja, ukwa kabiri ugasanga afite uruhinja[…]batandukanya gute abagore bashobora kuba bakwitwaza abana kugira ngo batagororwa mu buryo bukwiriye.'

Minaloc yatangaje ko mu mikorere mishya y'ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu mu buryo bw'igihe gito hateganyijwe no kuzajya harebwa niba umuntu ajyanwa mu bigo nka Iwawa cyangwa asubizwa mu muryango mbere yo kujyanwa

Bigenda bite ngo umuntu yoherezwe muri 'Transit Center' kandi atabikwiriye?

Ibigenderwaho mu kujyana abantu mu bigo bigororerwamo by'igihe gito [Transit Center] biteganywa n'iteka rya Minisitiri rigena inshingano n'imikorere y'ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu by'igihe gito.

Ni iteka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n'indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibibazo by'abantu bagaragara muri za Transit Center kandi mu by'ukuri batagakwiriye kubamo bigaragara cyane mu baturiye imipaka, ugasanga baba baketsweho gukora ubucuruzi bwa magendu cyangwa ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe, urumogi n'ibindi.

Ati 'Tugira imbogamizi zituma dusangamo abantu batagakwiye kubamo […[ abantu bakora ubucuruzi bwa magendu, kandi ugasanga uburyo busanzwe bwo guhana nta hantu buri. Hari aho dusanga ibintu bijyanye na byo ariko bifite aho bihuriye n'ibiyobyabwenge, abo bagafatwa bakajyanwa muri Transit Center.'

Yakomeje agira ati 'Akenshi bajya babikora nk'ingamba zo kugira ngo abantu bafite imyitwarire mibi bafatwe kuko akenshi biba bizwi ko kubihindura ibyaha bigoye.'

Minisitiri Musabyimana avuga ko inzego zibishinzwe hari igihe usanga zifata umwanzuro wo kujyana uwo muntu mu kigo ngororamuco kinyuzwamo abantu by'igihe gito kugira ngo abanzwe yigishwe, harebwe uko yahinduka.

Ati 'Iyo bikozwe hari igihe bitanga umusaruro kuko hari umuntu umwe ufatwa, ugasanga ibyakorwaga birahagaze. Dushyiraho n'ingamba zo kugira ngo muri Transit Center hadakomeza kuzamo abantu benshi, aha twubahiriza ibisabwa kugira ngo umuntu ajyanwe muri Transit Center.'

Avuga ko hari urwego rwashyizweho rushinzwe ubugenzuzi ku buryo nka Minaloc ibona raporo zihoraho z'abantu bari muri ibyo bigo ndetse n'impamvu zatumye babijyamo.

'Transit Center igiye guhindurirwa izina

Ubwo izina rizaba ryahindutse, iki kigo ntabwo kizongera kwitwa 'Ikigo Ngororamuco kinyuzwamo abantu by'igihe gito [Transit Center] ahubwo kizajya cyitwa Ikigo Ngororamuco cy'Ibanze [Basic Rehabilitation Center].

Minisitiri Musabyimana yavuze ko guhindura izina bizajyana no kuvugurura imikorere no kongera ubushobozi bw'ibi bigo cyane cyane ku bijyanye no kuba umuntu azajya agororwa byagaragara ko yagororotse akarekurwa.

Ati ''Harimo n'abantu udashobora gupfa kurekura ngo bagende, bikaba ngombwa ko bahaguma igihe kinini. Abantu bafite ibibazo byoroshye bakazajya bagarukira aho ngaho, abafite ibibazo bikomeye bakajya za Gitagata, Iwawa, Nyamagabe n'ahandi.''

Minaloc igaragaza ko ibigo biriho uyu munsi byagiyeho ari byinshi ku buryo nta buryo bwihariye bwabayeho bwo gukora iyo nyigo y'imikorere yabyo, inshingano zabyo ndetse n'ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa izo nshingano.

Minsitiri Musabyimana yavuze ko hari nk'abantu benshi usanga bari muri za gereza b'urubyiruko ariko mu by'ukuri rwagakwiriye kuba ruri mu bigo ngororamuco.

Ati ''Umwana wanjye wigishijwe kunywa urumogi, akarunywa kenshi uwo ntabwo yagakwiye gufatwa nk'urucuruza, abo bakagombye kugororwa kurusha uko bajyanwa muri za gereza. Birasaba ko zivugururwa uko zikora, zigahabwa ubushobozi kugira ngo zijye zibasha kudufasha gukemura ibibazo. Dufite ubushake bwo kubikora nka leta.'

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibijyanye no gihindura izina ry'ibi bigo bizakorwa mu gihe gito. Ati 'umushinga twatangiye kuwutegura, tuzashyikiriza guverinoma kugira ngo ibyemeze.Ikindi ni ingengo y'imari.Turateganya ko mu mezi abiri cyangwa atatu, iryo tegeko rizaba ryaremejwe.'

Biteganyijwe ko nta gihindutse mu mwaka utaha w'ingengo y'imari [2023/24] iri tegeko rishya rizaba rihindura izina ry'ibi bigo ngororamuco binyuzwamo abantu by'igihe gito rizaba ryamaze kwemezwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/transit-centers-zigiye-guhindurirwa-izina-guverinoma-mu-rugamba-rwo-kugabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)