Chris Froome yashyize impumu avuga kuri Tour du Rwanda aheruka kwitabira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Christopher Froome w'imyaka 37 ,yaganiriye na Cyclism'Actu avuga byinshi ku irushanwa aherukamo rya Tour du Rwanda ndetse anahishuri amarushanwa abiri atazibagirwa.

Froome uheruka gukina Tour du Rwanda ariko akayivamo adatsinze,yavuze ko ari irushanwa rikomeye kuko rikinwa n'abakinnyi batazwi cyane i Burayi ariko bakomeye cyane.

Yagize ati "Nari mu Rwanda,n'ubunararibonye bwiza kuhagera.Birakomeye,buri mwanya uba uri mu misozi hejuru nka metero 2000.Ni irushanwa rikomeye ribamo abakinnyi batazwi cyane i Burayi iwacu ariko bakomeye cyane muri Afurika.Byari ibintu byiza cyane kubona umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda,abantu bose barikurikira,ntabwo byari bisanzwe.

Uyu munyabigwi wavukiye muri Kenya yavuze ko kuba yarakuriye muri iki gihugu akaza gukina mu Rwanda byamuteye amarangamutima no kwishimira ko ahari.

Yavuze ko ubuzima bwo mu Rwanda budatandukanye cyane n'ubwo muri Kenya ariyo mpamvu yishimiye gukina iri siganwa.

Abajijwe ku gace yagenze ibirometero 70 ayoboye ariko ntatsinde,yagize ati "Nibyo natobokesheje igare nyuma y'ibirometero 80.Nahinduye ipine kabiri ariko rimwe na rimwe niko irushanwa rigenda.Nishimiye kuba muri uriya mwanya.Nagerageje gutsinda etape.

Uyu yavuze ko intego afite ari ukujya muri Tour de France 2023 ameze neza 100% no kongera kugira inzozi zo gutsinda.

Icyakora yavuze ko atagifite inzozi zo gutwara Tour de France ku nshuro ya gatanu ariko yifuza nibura gutsinda amarushanwa y'icyumweru nka Tour de Catalogne cyangwa Dauphiné.

Yavuze ariko ko bikiri inzozi ze gukina Tour de France agahangana n'abakinnyi bakomeye ku isi.

Abajijwe umukinnyi aha mahirwe yo kwegukana Tour de France y'uyu mwaka yavuze ko ari Jonas Vingegaard kubera ikipe ye ikomeye ya Jumbo Visma ndetse no kuba ikirere cyo mu kwezi kwa karindwi kimworohera.

Yavuze ko amarushanwa atazibagirwa ari umunsi atwara Giro d'Italia yatatse irushanwa rigitangira ndetse no kwegukana Tour de France ya mbere muri 2013.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chris-froome-yashyize-impumu-avuga-kuri-tour-du-rwanda-2023-aheruka-kwitabira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)