CP Kabera yahaye umukoro urubyiruko rwo mu Burasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ubwo abahagarariye inzego z'urubyiruko mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba bahuriraga mu nama igamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakumirwa inda z'imburagihe ziterwa abangavu n'ubuvugizi bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ni inama yateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ku bufatanye n'Umuryango uharanira Iterambere ry'Umwari n'Umutegarugori mu Cyaro (Réseau des Femmes).

Imibare iherutse kugaragazwa na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza abangavu bafite kugeza ku myaka 19 babyaye bangana n'ibihumbi 13 ku rwego rw'Igihugu.

Iyi mibare igaragaza ko kandi Intara y'Iburasirazuba ariyo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w'abana baterwa inda bangana 4 797 bangana na 37%.

Muri iyi nama umwangavu w'imyaka 17 watwaye inda asambanyijwe n'umugabo wa mukuru we, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yasambanyijwe bikamuviramo kubyara imburagihe, yavuze ko ubu umwana we afite imyaka ine akaba yarafashijwe na Réseau des Femmes gusubira mu ishuri ndetse n'umugabo wamuteye inda ashyikirizwa ubutabera.

CP Kabera yavuze ko urubyiruko rukoresheje amahirwe rufite rukamenya ibibazo urundi rubyiruko ruhura nabyo rukabigaragaza, byinshi byakemurwa ibindi bigashakirwa ibisubizo, yasabye buri wese kureba ibibazo byugarije urundi rubyiruko birimo ababyaye imburagihe bagatanga amakuru y'ababateye inda bagahabwa ubutabera.

Ati ' Icyo twifuza kuri uru rubyiruko bakwiriye kumva inshingano zabo, baka amaboko y'igihugu bakavuga ibyaha bikorwa bakabibwira inzego zibishinzwe bagashyiraho uburyo bwabo mu matsinda kugira ngo bakore ubukangurambaga bigishe bagenzi babo bigishe n'abakuru kuko ni urubyiruko kandi rujijutse.'

CP Kabera yavuze ko abagabo basambanya abana bakabatera inda impamvu benshi badafatwa ari uko nta makuru baba babonye gusa, avuga ko uru rubyiurko nirugenda rukigisha ababyeyi bagatanga amakuru nabo biteguye guta muri yombi uwo ariwe wese.

Batahanye ingamba nshya

Ingabire Yvonne waturutse mu Karere ka Kirehe, yavuze ko bagiye kwegera imiryango bayiganirize ku buryo ibasha kwita ku bana babo kuruta uko babikoraga ku buryo ngo buri wese amenya aho umwana we yiriwe umunsi ku munsi.

Ati ' Ingamba dukuye hano harimo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje harimo gushinga itsinda [Club] zijyanye no kwita ku byaha, kubireba no kubigaragaza, muri ibyo twasanze akenshi na kenshi tutabigaragaza kuko tutabizi, ubu rero tugiye kubireba tubyiteho ubundi dutange amakuru.'

Munyanziza Phenias wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko biyemeje kurushaho kwigisha urundi rubyiruko ku buryo bamenya ibibazo biri mu turere baturukamo kandi bakamenya n'uburyo bakorana n'izindi nzego mu kuziha amakuru arimo n'ay'abana basambanyijwe.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko uru rubyiruko rwiyemeje gushyira hamwe nibura ngo mu mezi atandatu bakarwanya ibyaha birimo gusambanya abana, ubusinzi mu rubyiruko n'ibindi byose bigaragara muri buri Karere, abizeza ubufatanye n'ubufasha.

CP Kabera yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburasirazuba kwita cyane ku kuganiriza abangavu batewe inda bakamenya n'abazibateye kugira ngo bahabwe ubutabera
Uwimana Xaverine ukuriye Reseau de Femmes yavuze ko bazakomeza kwita ku rubyiruko
Rumwe mu rubyiruko rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cp-kabera-yahaye-umukoro-urubyiruko-rwo-mu-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)