Ubwo yarimo gutembera mu mujyi wa Madrid,Cristiano Ronaldo yatewe n'abafana benshi bituma ava mu modoka ye nshya ya Bugatti yaguze akayabo ka miliyoni 8.8 z'amapawundi ndetse ikaba itunzwe na we n'abandi bantu icyenda gusa ku isi.
Ronaldo w'imyaka 38,n'abandi bantu icyenda gusa kuri iyi si yose,nibo batunze ubu bwoko bw'iyi Bugatti yarimo i Madrid.
Uyu rutahizamu wa Al-Nassr ntiyabashije gutambuka mu mujyi wa Madrid ubwo yari muri iyi Bugatti Centodieci,byatumye ahagarara,abafana bamwuzuraho yifotozanya nabo.
Ari kumwe n'abarinzi be,Ronaldo yasohotse muri iyi modoka yambaye agapira n'ipantaro by'umweru ndetse n'ikoti ry'umukara,asanga aba bafana baririmbaga izina rye bifata amafoto.
Iyi modoka igenda ibirometero 240 mu isaha,Ronaldo yayiguze umwaka ushize ubwo Bugatti yayikoraga mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 110 imaze ishinzwe mu Butaliyani.
Uyu yaguze imodoka yari iya karindwi mu isumi zakozwe zonyine zikagurishwa amakiriya bihariye b'uru ruganda.
Ronaldo atunze amoko menshi ya Bugatti arimo Bugatti Chiron na Bugatti Veyron Grand Sport Vitesse,kimwe n'andi mamodoka ahenze y'amoko nka Aston Martin, Ferrari, Lamborghini na Rolls Royce.