Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye abajijwe ku kuva muri Man United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo yavuze ko ari umugabo mwiza ubwo yabazwaga ku byerekeye gusohoka kwe muri Manchester United.

Uyu munya Portugal w'icyamamare yasohotse muri Man United nyuma y'ikiganiro yakoranye n'umunyamakuru,Piers Morgan.

Amezi ye ya nyuma muri Man United yaranzwe n'ibibazo birimo kubura umwanya wo gukina kubera ko umutoza Erik ten Hag yamwimye umwanya.

Ronaldo yanze kwinjira mu kibuga asimbuye mu mukino wa Tottenham mbere y'uko aganira na Morgan.

Muri icyo kiganiro yibasiye umutoza we Ten Hag na ba nyiri ikipe byatumye asabwa ko basesa amasezerano.

Uyu yahise yerekeza mu ikipe yo muri Saudi Arabia, Al Nassr yamwemereye kuzajya imuhemba akayabo ka miliyoni 173 z'amapawundi ku mwaka.

Ronaldo yongeye kugaruka mu bihe byiza atsinda ibitego icyenda mu mikino umunani ye ya mbere muri shampiyona ya Saudi Pro League.

Ronaldo uri mu ikipe ya Portugal,yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru aho yagarutse ku bihe bya nyuma muri Man United no gutandukana nayo.

Yagize ati "Rimwe na rimwe uba ugomba guca mu bintu kugira ngo urebe uri ku ruhande rwawe.

Nta kibazo cyo kuvuga mfite,nagize igihe kibi mu mwuga wanjye,ariko nta gihe cyo kwicuza.

Ubuzima burakomeza waba umeze neza cyangwa nabi,ni bimwe mu bigize gukura kwanjye.

Iyo turi ku gasongero ku musozi,hari ubwo tutabasha kureba hasi.Ubu nditeguye cyane kandi nize ko byari ingenzi kuko sinigeze nyura mu byo naciyemo mu mezi ashize.

Ubu ndi umugabo mwiza."

Ronaldo yaherukaga kuvuga ko kuva kuri Old Trafford ari inkuru yafunzwe.

Portugal ya Ronaldo irakina imikino ibiri yo gushaka itike ya Euro aho irakina na Lichtenstein hanyuma bazakine na Luxembourg.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yavuze-amagambo-akomeye-abajijwe-ku-kuva-muri-man-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)