Dore ibintu 5 udakwiye kwirengagiza niba wifuza kugira ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimwe mu bintu byagufasha kugira ubuzima bwiza buzira indwara za hato na hato

1.Kwiga kurya ibiryo witeguriye

Abashakashatsi bavuga ko kurya ibiryo wateguriye iwawe birushaho gufasha kuko umuntu abasha kurya ibyo ashaka kandi yateguye uko ashaka. Ikindi ni uko iyo uriye ibyo wateguye cyangwa wagize uruhare mu gutegura bishobora kukurinda indwara ziterwa n'isuku nke kuko uba wabyitayeho kurushaho.

2.Kunywa amazi menshi

Amazi nayo ni ingirakamaro cyane ku buzima bw'umuntu. Abashakashatsi bavuga ko kunywa amazi biruhura mumutwe ndetse bikanafasha igogora. Bituma imitsi irambuka amaraso agatembera neza. Amazi anyobwa hakurikijwe ibiro by'umuntu kuko atari byiza kurenza urugero.

Gukoresha amazi meza buri munsi kandi cyane cyane mu gitondo mbere yo kugira ikindi ushyira mu kanwa bishobora gufasha mu gutunganya inzira z'igogora.

3.Kunywa kawa

Abahanga mu by'imirire bavuga ko kunywa kawa y'umukara (Black coffee) bifasha gutwika ibinure byo mu mubiri bityo amaraso agatembera neza mu mubiri. Bavuga kandi ko kunywa byibuze uturahuri hagati ya 3-5 twa kawa bishobora gutuma umuntu aramba mu gihe yadukoresheje neza.

4.Gufata akaruhuko

Kuruhuka ni ngombwa mu gihe umuntu yakoze. Abashakashatsi bavuga ko iminota 30 ku munsi mu masaha ya kumanywa ihagije kugirango ubwenge bube busubiye ku gihe.

5.Imyitozo ngororamubiri

Gukora imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha kugira ubuzima bwiza kuko bituma buri rugingo rubasha gukora neza ndetse no gusohora umwuka.
Abahanga mu bujyanye n'ubuzima bavuga ko imyitozo ngororamubiri kabone nubwo yaba kugenda gahoro n'amaguru bifasha kuruhuka mu mutwe no gutekereza neza.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibintu-5-udakwiye-kwirengagiza-niba-wifuza-kugira-ubuzima-bwiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)