Dr Ngirente yakomoje ku isomo u Rwanda rwize kugira ngo rugere ku iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama ya Gatanu y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku ngamba na gahunda zikenewe kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bive muri icyo cyiciro bijye mu bikize cyangwa byamaze gutera imbere.

Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abitabiriye iyi nama baganiriye ku guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, guhanga udushya n'ubushakashatsi mu iterambere ry'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kugira ngo ibihugu bitandukanye bibe byavuye mu biri mu nzira y'amajyambere, hasabwa gukoresha imbaraga nyinshi zituma biva muri icyo cyiciro bijya mu cy'ibihugu bikize.

Hagaragajwe ko kurandura ubujiji, abaturage bakabaho bazi gusoma no kwandika ndetse hakabaho n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ku baturage bose.

Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Bhutan, Lotay Tshering yavuze ko mu gihugu cye bakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi hibandwa cyane ku kwimakaza ubumenyi n'ikoranabuhanga.

Ati 'Hatabayeho gushora imari mu burezi, hatabayeho gushora mu bakiri bato, nta kintu dushobora kugeraho muri uru rugendo rwo kuva mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere tujya mu bikize.'

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yavuze ko imibare igaragaza aho ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bihagaze ndetse n'aho bikwiye kugera.

Mu bijyanye no guteza imbere ubushakashatsi, imibare igaragaza ko nibura mu 2020, Isi yose yagombaga gukoresha miliyari ibihumbi $2,4 muri uru rwego. Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushingwa n'u Buyapani nibyo bihugu byazaga imbere mu gushora menshi mu bushakashatsi.

Ikigo cy'Ibarurishamibare cya UNESCO kigaragaza ko ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bikoresha 0.2% by'umusaruro mbumbe mu bijyanye n'ubushakashatsi. Ni mu gihe ikigereranyo mpuzamahanga ari 1.7%.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ku Isi hose hari hari abashakashatsi miliyoni 8 aho abenshi bari abo mu Bushingwa [45%] mu gihe u Burayi bwari bufite 25%.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Ubumenyi ntabwo bwatangwa hatariho abashakashatsi by'umwihariko mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.'

UNESCO itangaza ko nibura 30% gusa ari abagore kandi usanga akenshi babikora babifatanya n'indi myanya baba bafite mu buyobozi.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko hari uburyo bwo kuzana impinduka no guhindura imyumvire ituma ibihugu bidashyira imbaraga mu bushakashatsi.

Ati 'Ubufatanye n'imikoranire ni ingenzi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kugira ngo tubashe kuva muri iki cyiciro. Ubufatanye gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga ni ngombwa kandi ni ingenzi.'

Yakomeje agira ati 'Ibihugu biri mu nzira y'amajyambere n'abafatanyabikorwa byabyo bagomba gukorana mu kubaka ubushobozi bukenewe muby'ubumenyi n'ikoranabuhanga kugira ngo hatezwe imbere ubukungu n'iterambere ry'imibereho myiza bidaheza.'

U Rwanda rwize isomo

Minisitiri w'Intebe Ngirente, yavuze ko hari ibimaze kugerwaho birimo gushyiraho politiki yihariye igenga ubumenyi n'ikoranabuhanga ndetse no gushyiraho ibigo by'ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga ibishya.

Hari nka Kaminuza ya Carnegie Mellon University itanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, ku bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters' Degree).

Mu Rwanda kandi hari Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (African Institute Mathematics Science, AIMS). Uretse gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] iki kigo kigira na gahunda nyinshi zo guteza imbere imibare mu mashuri yisumbuye.

Ibyo ni ibigo byitezweho kuzatanga umusanzu mu ikoranabuhanga rizakoreshwa n'Ikigo cya BionTech kizaba gikorera inkingo n'indi miti mu Rwanda.

Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gutera inkunga gahunda zijyanye n'ubushakashatsi no guhanga ibishya.

Ati 'Urugendo ruracyari rurerure ariko iri shoramari ryashyizwe mu bumenyi n'ikoranabuhanga ryatangiye gutanga umusaruro mu bijyanye na serivisi zihabwa abaturage.'

Yakomeje agira ati 'Isomo rikomeye twize ni uko kujya mbere nk'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere hakenewe uburyo bunyuranye bwo gushora imari ahakenewe cyane, ubufatanye no kuzamura guhanga ibishya, kubaka ubushobozi bw'abaturage bacu, kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho no gushyiraho politiki zihamye zifasha muri urwo rugendo.'

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye ko hakwiye gushyirwaho ibintu bitatu by'ingenzi.

Birimo kubaka ibigo by'icyitegererezo mu turere kugira ngo bifashe mu bushakashatsi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Ikindi ni ugushyiraho uburyo bwo kwigishiriza ku murimo ndetse no kubyaza umusaruro umutungo bwite muby'ubwenge kugira ngo byungukire abaturage by'umwihariko mu bihe by'ibyorezo.

Icya gatatu ni ugushyiraho uburyo bwo gushora imari no gutera inkunga imishinga y'ubushakashatsi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko u Rwanda rwasanze kugira ngo rutere imbere, hari ibyo rugomba kwimakaza
Iyi nama igamije kwiga ku ngamba zafasha gutera imbere ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ngirenye-yakomoje-ku-isomo-u-rwanda-rwize-kugira-ngo-rugere-ku-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)