Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe (Primature), Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye inshingano abayobozi batandukanye abenshi barimo amazina y'Abantu bazwi muri politike bagizwe ba Ambasaderi mu Bihugu bitandukanye.
Abagizwe ba Ambasaderi barimo Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi muri Ghana asimburwa n'umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana, Dr Utumatwishima Abudarah.
Dr. Utumatwishima ni we wasimbuye uwari Minisitiri w'Urubyiruko ndetse Rusabirwa Parfait nawe agirwa Umunyamabanga Uhoraho murI iyo Minisiteri.
Major General Charles Karamba yagizwe Ambasaderi muri Angola, Dr Richard Masozora agirwa Ambasaderi muri Czech.
Dr Vincent Karega yagizwe Ambasaderi mu Bubirigi, Nkubito Manzi Bakuramutsa agirwa Ambasaderi muri Korea, Martin Ngoga agirwa Ambasaderi muri Kenya, Eugene Segore Kayihura agirwa Ambasaderi muri Saudi Arabia;
Emmanuel Hategeka ajya guhagararira u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Fatou Harelimana muri Tanzania, John Mirenge muri United Arab Emirates naho Sheikh Harelimana Abdul Khalim agirwa Ambasaderi muri Indonesia.
Dr. Utumatwishima yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko
Rosemary Mbabazi yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri GhanaÂ