Yabitangarije mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ni umuhango waranzwe no kugaragaza ibyagezweho n'abagore batandukanye bo mu karere ka Gasabo, by'umwihariko abibumbiye mu makoperative atandukanye, bakihangira imirimo ibateza imbere.
Abagore b'indashyigikirwa bahembwe n'inzego zitandukanye zirimo na Canal Plus Rwanda, imaze kuba ubukombe muri serivisi z'amashusho ya Televiziyo mu Rwanda.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta, yakomoje ku ibarura rusange ryabaye umwaka ushize, riherutse kugaragaza ko abagore n'abakobwa bagize 51.5Â % by'abaturage bose.
Yavuze ko kuba aribo benshi mu gihugu, kubirengagiza mu rugendo rw'iterambere byaba ari ukwihima.
Ati 'Ibaze rero mu Rwanda ufashe abantu bangana batyo ukabihorera ugashyira ku ruhande! Ibyo byaba ari uguhomba gukomeye mu iterambere kuko twese turi abantu, dufite ubushobozi dufite n'ubwenge."
Yavuze ko Leta yashyizeho amategeko n'uburyo bwose bufasha abagore n'abakobwa gutera imbere, haba mu mashuri, ubuzima, imibereho myiza n'ibindi.
Ati 'Uruhare rw'umutegarugori mu gutekerereza igihugu rurigaragaza cyane, murabibona namwe mu nzego zitandukanye zihari. Byose biva mu bumenyi bakura mu ishuri ritashobokaga igihe umugore atari afite uburenganzira bwo kwiga.'
Nubwo hari ibyakozwe, Dr Biruta yavuze ko hari ibigikeneye gukorwa nko kongera umubare w'abagore n'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, abana bata ishuri, abagwingira n'ibindi.
Ati 'Ibibazo ku Isi no mu gihugu cyacu bizahoraho, ariko ibisubizo biba bihari kandi bigerwaho iyo abayobozi bafatanyije n'abo bayobora. Ibisubizo bishobora kutaboneka uyu munsi ariko iyo bakomeje byanze bikunze biba bizaboneka.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, by'umwihariko bakoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati 'Turabizi ko ikoranabuhanga ari inkingi mu iterambere, kuba abagore badakoresha ikoranabuhanga rero bituma umugore atamenya amakuru amuganisha ku iterambere. Tugomba kwiha intego zo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo twiteze imbere, duteze imbere umuryango ndetse n'igihugu.'
Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal Plus Rwanda , nyuma yo kugira uruhare mu guhemba abagore b'indashyikirwa, nk'ikigo cy'ikoranabuhanga, yavuze ko iterambere ry'umuryango ahanini rishingira ku mugore bityo kwifatanya na bo ari ingenzi.
Ati 'Ntabwo turi ikigo gicuruza amashusho gusa, ahubwo twinjira no mu miryango tukareba ko umugore adasigara inyuma mu ikoranabuhanga, kandi akaba abasha kubona n'ibindi bikoresho bimufasha no mu mikurire y'umwana.'
Canal Plus kandi yagize uruhare mu guhemba abagore b'indashyikirwa, aho bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye birimo na Gaz zo gutekesha.
Muneza yavuze ko bizafasha abagore kwihutisha imirimo yo mu rugo nko guteka, bityo babone umwanya wo gukora ibibateza imbere kandi banabungabunge ibidukikije.
Muri uyu muhango Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta yemeye gutanga imashini ebyiri zikoresha amashanyarazi ku bagore bibumbiye muri Koperative y'ubudozi bagaragaje ko bagirwaho ingaruka no kutagira imashini zigezweho.