Ecole du Bon Berger y'i Nyamata yahembwe na Loni kubera kwimakaza intego z'iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RUTI Group ni ikigo gishora Imari mu bikorwa bigamije Impinduka muri Sosiyete ("Social Enterprise"), ari nacyo cyashinze Ecole Du Bon Berger. Igihembo cyatanzwe n'Umuryango w'Abibumbye, ku bijyanye no gushyira mu bikorwa SDGs, kiba icya mbere muri Afurika kicyegukanye.

Iki kigo cyahembwe kubera ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga uburezi bufite ireme kandi buhendutse ndetse by'umwihariko ku bwa porogaramu yo kurengera ibidukikije binyuze mu masomo gitanga mu gukangurira abana bato ku ntego 17 z'iterambere rirambye za Loni.

'SDGs Pioneer' yahawe RUTI Group ku wa 29 Werurwe 2023 ni igihembo cya mbere muri bitatu bya mbere bitangwa na Loni, kigakurikirwa na SDGs Champion na SDGs Ambassador.

Ni igihembo iri shuri ryatsindiye nyuma y'imyaka ibiri abakozi baryo bahabwa amasomo atandukanye ku bijyanye n'ibisabwa kugira ngo izo ntego za Loni zimakazwe.

Mu guhabwa ayo masomo, babifashijwemo n'Ikigo CIFAL Flanders cyo mu Bubiligi, ku bubasha gihabwa n'Ikigo cya Loni gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, UNITAR.

Nubwo ayo masomo yakomwe mu nkokora na Covid-19, ntibyabaciye intege bakomeje guhatana, bakora ibyo basabwaga byose, bijyana n'ibikorwa byo kurengera ibidukikije birimo no gutera ibiti birangira iki kigo cyegukanye igihembo.

Ecole du Bon Berger yatangijwe mu 2017, kuri ubu ifite abanyeshuri 835 n'abarimu n'abakozi barenga 70. Umuyobozi Mukuru wa CIFAL Flanders, Peter Wollaert, avuga ko uwo mubare w'abanyeshuri na wo uri mu watumye RUTI Group ihabwa igihembo 'kuko twumva ko bose bahawe ubumenyi kuri SDGs.'

Ati 'Uretse ibyo EBB yanatweretse ko yatangije porogaramu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe mu masomo batanga buri munsi. Iki gihembo ntigipfa guhabwa uwo ari we wese kuko ugomba no kwerekana ibikorwa wakoze ndetse n'ingamba zindi ufite.'

Wollaert yagaragaje ko nubwo RUTI Group itsindiye iki gikombe bitarangiriye aho ahubwo ari bwo imirimo itangiye kugira ngo SDGs igerweho.

Ati 'Nizeye ko EBB izahabwa na SDGs Champion vuba'.

Umuyobozi wa EBB, Pamphile Wilondjja, yavuze ko bo baretse gutanga amasomo ya 'Education du dévelopment durable' mu buryo buvunaguye kuko bitagombaga gutuma bagera ku ntego zabo vuba. Ngo biyemeje kurishyira mu masomo atangwa umunsi ku wundi ari wo 'musaruro mubona ubu.'

Ati 'Dufite n'itsinda (Club) ku buryo ibyo bize baba bagomba kubishyira mu bikorwa. Dufite gahunda nyinshi ziri mu murongo wa SDGs zirimo uburezi bwigonderwa na buri wese, kurwanya inzara n'izindi zirimo kugeza amazi meza yo kunywa mu murenge duturiye, kurengera ibidukikije n'ibindi.'

Kuri ubu abana b'abakozi bakora muri iki kigo n'abandi bakomoka mu miryango itishoboye, abenshi bigira ubuntu ndetse ngo iki kigo kirashaka kuva kuri 15% kikagera kuri 30% by'abanyeshuri bigira ubuntu mu myaka itanu iri imbere.

Umwe mu bashinze RUTI Group, Robert Murenzi, yavuze ko bashaka kwigira byuzuye ari na ko bafasha sosiyete mu bikorwa bitandukanye, binyuze mu kwishakamo amafaranga batagiye gushaka inguzanyo ahandi.

Ati 'Amafaranga twinjije yose tuyasubiza mu bikorwa bifasha sosiyete no kubaka ibikorwaremezo. Dukora ibyo byose kuko tuzi ko uburezi budaheza ndetse bufite ireme ari umutwaro uremereye leta ko abikorera bagomba gutanga umusanzu wa mu inyungu zo kurera abana bose b'igihugu.'

Murenzi agaragaza ko muri EBB abana bagomba gutozwa ubumenyi bwose bakamenya indimi zose bitari bya bindi byo kumenya iz'amahanga gusa kuko 'hari n'amasaha dushyiraho yo kuvuga Ikinyarwanda gusa. Umwana agomba gutozwa byose kuko ntawe uba uzi icyo azaba cyo.'

Yasabye Leta ko mu gihe bagiye kugura ibikoresho byo kubaha ibikorwaremezo by'ishuri n'ibindi biri mu murongo wo guteza imbere uburezi, bajya bakurirwaho TVA cyane ko biba bigamije gufasha igihugu ku kibazo cy'ingutu. Yanavuze ko mugukangurira abikorera mu gushora imali muburezi budahenze, bishoboka, n'indi misoro nayo yakagombye gusubirwamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba RUTI Group yarashyize ibyo bikorwa mu karere kabo, abizeza ubufatanye bushoboka bwose bazakenera mu gukomeza guteza imbere uburezi buteza imbere ibidukikije.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ishoramari ryo mu burezi ritanga icyizere abantu bakwiye kwimakaza.

Yashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashora imari muri urwo rwego, ashimira RUTI Group ku iterambere iri gushyira mu Bugesera by'umwihariko mu Murenge wa Nyamata.

RUTI Group ishaka no gutangiza ikigo kizajya gikora ibiribwa (catering) no gushyiraho inzu mberabyombi aho amafaranga azajya avamo yose na yo azajya ashyirwa mu bikorwa bitandukanye bizana impinduka kuri sosiyete.

Amafoto: Sendegeya Jules




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecole-du-bon-berger-y-i-nyamata-yahembwe-na-loni-kubera-kwimakaza-intego-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)